Imyidagaduro

Yolo The Queen yavuze izina ry’umwana we anakomoza kuri se, yihakana Harmonize

Yolo The Queen yavuze izina ry’umwana we anakomoza kuri se, yihakana Harmonize

Umunyarwandakazi Kirenga Phiona wamamaye nka Yolo The Queen ku mbuga nkoranyambaga yemeje ko yabyaye umuhungu yanamaze guha izina rya Graham.

Uyu mukobwa w’imiterere irangaza benshi, wavugishije abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga kubera ubwiza bwe, yahishuye byinshi ku mwana we mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira kuri Instagram.

Yolo The Queen utapfa kubona mu biganiro n’abanyamakuru, ariko akunda kuganira n’abamukurikira akabamara amatsiko, kuri iyi nshuro yababajije ati "mbwira igihuha wanyumviseho ndakubwira niba ari ukuri cyangwa ikinyoma."

Ibibazo byinshi byagiye bigaruka ku mwana we ndetse n’uwo bamubyaranye. Hari uwamubajije niba yarabyaye umuhungu cyangwa umukobwa maze amusubiza ati "Umuhungu."

Undi we yaje aramubaza ati "watubwira izina ry’akabebe?" Yamusubije ati "Graham."

Ibindi bibazo byagiye bigaruka kuri se w’umwana, bamubajije niba yaramubyaranye na Harmonize, undi ati "Oya."

Yolo The Queen w’imyaka 39, yaciye amaranga ko uyu mwana yaba yaramubyaranye n’umuraperi w’umunya-Canada bizwi ko bafitanye umubano udasanzwe, Drake, ni nyuma y’uko abajijwe ko babona asa na Drake niba hari aho bihuriye maze agira ati "harahari."

Undi yamubwiye ngo amubabarire amubwire se w’umwana we maze aramusubiza ati "ni umuhungu mwiza nkurikira na we akaba ankurikira."

Benshi bahise babihuza na Drake kuko uyu muraperi ari mu bantu 9 Yolo The Queen akurikira kuri Instagram kandi na we akaba amukurikira, kandi ni we bizwi ko bafitanye umubano udasanzwe.

Yolo The Queen yahishuye ko ashobora kuba yarabyaranye na Drake
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top