Imyidagaduro

Zari Hassan yahaye umugabo we gasopo

Zari Hassan yahaye umugabo we gasopo

Zari Hassan yabwiye umugabo Shakib Lutaaya kurekera kutigirira icyizere cyangwa akazamuta yigendera.

Ni nyuma y’uko Diamond Platnumz yongeye kugaragara muri Afurika y’Epfo mu rugo rwa Zari mu isabukuru y’imyaka 9 y’umukobwa we Tiffah.

Diamond akaba yarakoze uru rugendo mu rwego rwo gutungura umukobwa we ku isabukuru y’imyaka 9 yagize tariki ya 6 Kanama 2024

Shakib akaba yarababajwe cyane no kuba umugore we Zari yarakiriye Diamond mu rugo rwa bo atabizi, yagaragaje ko icyizere ari ikintu gikomeye mu mubano wa bo.

Zari akaba yafashe umwanya ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ibi bibazo byose Shakib arimo kuzamura biterwa no kutigirira icyizere.

Yavuze ko yatunguwe no kubona Diamond iwe nk’uko na Shakib yatunguwe, byose bikaba byaratewe n’uko uyu muhanzi yashakaga gutungura umukobwa we.

Yakomeje avuga ko aramutse ashaka gusubirana na Diamond ari ibintu byoroshye ariko nta kintu na kimwe kiri hagati ya bo.

Ati "reka ngire ikintu mbabwira, iyo mba nshaka gusubirana na Diamond nabikora. Diamond ashatse gusubirana nanjye ashobora kubikora. Ariko ibyo twarabirenze, simushaka na we ntanshaka, mfite mugabo na we afite umukunzi."

Yakomeje avuga ko umubano we na Diamond ari uwo kurera abana gusa, akaba ahangayikishijwe no kutigirira icyizere gusa.

Ati "Umugabo wanjye nta cyizere yigirira akaba ari nabyo birimo gutera ibibazo. Mba ngomba kwisobanura ngo ’ntabwo nari ndimo nkora biriya’, ’ntabwo ariko bimeze’, koko? Mba ngomba kumuhamagara ’live’ kugira ngo mwereke ukuri."

"Njyewe Zari The Boss Lady, ndi umuherwekazi, mfite ubwenge. Naba ndi kumwe n’uwo nshaka ariko nahisemo umugabo wanjye kandi ntabwo nitaye kuko mumubona, ’ngo ni umukene, si mwiza’. nahisemo kubana na we ariko akaba arimo anyuza muri ibi? Bibaye byiza wahinduka ukanazirikana."

Yavuze ko nadahinduka ashobora kuzamureka agashaka undi utamuhoza ku nkeke nk’izo uyu amuhozaho.

Ati "niba adashaka kuzirikana uwo ndi we ... ni igisebo. Nzashaka undi uzamenya agaciro kanjye. Ndamukunda, iyo nakunze buri umwe arabimenya, ndi umwizerwa. Niba utagiye kubiha agaciro ubwo niko bimeze."

Zari yasabye umugabo we gutekana akajya yigirira icyizere
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top