Uburanga bw’umunyamideli uri mu rukundo n’umukinnyi Ally Niyonzima
Ally Niyonzima umukinnyi w’ikipe y’igihugu ubu udafite ikipe, ari mu rukundo n’umunyarwandakazi w’umunyamideli witwa Monica ukoresha amazina ya Muni Bosslady ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati wasoje amasezerano muri Rayon Sports, ntiyakunze kuvugwa cyane mu nkuru z’urukundo, ndetse uyu mukobwa bakundana ni na we wahishuye ko bakundana dore ko ari na we washyize ifoto ye bari kumwe hanze.
Monica ari mu rukundo na Ally Niyonzima nyuma y’uko muri 2018 yapfushije umugabo we basezeranye wavukaka i Rubavu kimwe n’uyu mukobwa, witwa Kapaya Christus.
Ashimangira urukundo rwe na Ally Niyonzima, aherutse gushyira ifoto yabo kuri Insta story iherekezwa n’ijambo rigira riti “rukundo rwanjye”.
Si ibyo kuko no muri Bio ye ya Instagram, Muni Bosslady uba New Zealand yashyizemo Muni N8(N: Isobanuye Niyonzima mu gihe 8 ari nimero uyu muhungu akunda kwambara iyo ari mu kibuga akina).
Niyonzima amakuru avuga ko atajya yifuza kuba yashyira hanze iby’urukundo rwe kuko aba yumva byaba ibanga, gusa umukobwa we kwihangana bikaba byaramunaniye abisangiza inshuti.
Ibitekerezo
Ndikumana Emmanuell
Ku wa 4-01-2021gukund nikimw gus urukund nihatar nah uwo muhungu atekerej munyum ntazohav yikinkumur uw mukob
Mfura
Ku wa 29-07-2020Uwo mukobwa wa Ally niyonzima ni mwiza cyane
MURENGEZI
Ku wa 29-07-2020ko christopher yatangiye ubucuruzi, none yaretse ibyubuhanzi bwindirimbo?