Imyidagaduro

Uburanga bw’umunyamideli uri mu rukundo n’umukinnyi Ally Niyonzima

Uburanga bw’umunyamideli uri mu rukundo n’umukinnyi Ally Niyonzima

Ally Niyonzima umukinnyi w’ikipe y’igihugu ubu udafite ikipe, ari mu rukundo n’umunyarwandakazi w’umunyamideli witwa Monica ukoresha amazina ya Muni Bosslady ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati wasoje amasezerano muri Rayon Sports, ntiyakunze kuvugwa cyane mu nkuru z’urukundo, ndetse uyu mukobwa bakundana ni na we wahishuye ko bakundana dore ko ari na we washyize ifoto ye bari kumwe hanze.

Monica ari mu rukundo na Ally Niyonzima nyuma y’uko muri 2018 yapfushije umugabo we basezeranye wavukaka i Rubavu kimwe n’uyu mukobwa, witwa Kapaya Christus.

Ashimangira urukundo rwe na Ally Niyonzima, aherutse gushyira ifoto yabo kuri Insta story iherekezwa n’ijambo rigira riti “rukundo rwanjye”.

Si ibyo kuko no muri Bio ye ya Instagram, Muni Bosslady uba New Zealand yashyizemo Muni N8(N: Isobanuye Niyonzima mu gihe 8 ari nimero uyu muhungu akunda kwambara iyo ari mu kibuga akina).

Niyonzima amakuru avuga ko atajya yifuza kuba yashyira hanze iby’urukundo rwe kuko aba yumva byaba ibanga, gusa umukobwa we kwihangana bikaba byaramunaniye abisangiza inshuti.

Monica aryohewe n'urukundo
Monica yahishuye ko ari mu rukundo na Ally Niyonzima
Muni Bosslady
Ally Niyonzima ntakunze gushyira hanze iby'urukundo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ndikumana Emmanuell
    Ku wa 4-01-2021

    gukund nikimw gus urukund nihatar nah uwo muhungu atekerej munyum ntazohav yikinkumur uw mukob

  • Mfura
    Ku wa 29-07-2020

    Uwo mukobwa wa Ally niyonzima ni mwiza cyane

  • MURENGEZI
    Ku wa 29-07-2020

    ko christopher yatangiye ubucuruzi, none yaretse ibyubuhanzi bwindirimbo?

IZASOMWE CYANE

To Top