Indirimbo nshya Diamond avugamo ‘ubushake bw’akabariro’ yakomanyirijwe
Diamond yongeye kuzamura uburakari mu bashinzwe umuco muri Tanzania, yaririmbye amagambo akomoza ku busambanyi mu ndirimbo ye nshya ihita ikomanyirizwa mu gihugu.
Diamond amaze iminsi arebana ay’ingwe n’inzego zireberera umuco muri Tanzania kubera amagambo y’ibishegu n’amashusho y’abakobwa bambaye ubusa ashyira mu ndirimbo ze.
Muri Werurwe 2018, indirimbo ze ebyiri zahawe akato; iyitwa ‘Waka’ yahuriyemo na Rick Ross ndetse na ‘Hallelujah’ yaririmbanye n’itsinda rya Morgan Heritage.
Muri Mata 2018, nabwo yafunzwe igihe gito aryozwa gushyira ku mugaragaro amashusho ’yangiza umuco’.
Ubu noneho, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhanzi n’iby’umutungo mu by’ubwenge[BASATA] cyahaye akato indirimbo ‘Mwanza’ imaze umunsi umwe isohowe na Rayvanny afatanyije na Diamond.
Iyi yikomwe mu buryo bukomeye kuko ngo irimo imibyinire n’amagambo aganisha ku busambanyi no guhonyora umuco wa Tanzania.
Muri iyi ndirimbo, Diamond na Rayvanny baririmbye Intara ya Mwanza ndetse amashusho yayo baba bavuga agace kitwa ‘Nyegezi’ ari nano bararirimba ngo Nyege, NYEGE-zi, ari nayo magambo ahanini yazamuye uburakari mu nzego za leta.
Ubusanzwe Nyege, ni ijambo ry’Igiswahili rikoreshwa cyane muri Tanzania rigasobanura ‘ubushake umugabo agira akifuza gukora imibonano mpuzabitsina.
Muri iyi ndirimbo, Diamond abiririmba kenshi ndetse agasubiramo iri jambo mu buryo bwumvikanisha ko ibyo avuga bitandukanye no gutaka Akarere ka Nyegezi ko muri Mwanza.
Umunyamabanga Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhanzi n’iby’umutungo mu by’ubwenge, Godfrey Mngereza yaciye iteka ko iyi ndirimbo ihawe akato ku butaka bwa Tanzania.
Yanavuze ko Diamond na Rayvanny nibibeshya bakayiririmba mu iserukiramuco Wasafi iteganya ku wa 24 Ugushyingo 2018, rizahita rifungwa burundu.
Yagize ati “Twababajwe mu buryo bukomeye n’umuhanzi ukomeye nka Diamond wihandagaje akaririmba indirimbo yica umuco. Ni umuhanzi ukomeye kandi ukurikirwa na benshi, ni indorerwamo ya benshi.”
Yongeyeho ati “Amagambo yakoreshejwe mu ndirimbo arimo urukozasoni n’ibitutsi byinshi ku buryo bibangamiye umuco.”
Ibyo Diamond yaririmbye ngo biteye isoni cyane ku buryo ubuyobozi busanga bikojeje isoni by’ikirenga kuko birimo amagambo akomeye uyu muhanzi atabasha kuvugira imbere ya nyina cyangwa abana yabyaye.
Ibyo kwibasira abahanzi n’ibyamamare bisakaza ubusambanyi muri Tanzania byakajije umurego nyuma y’uko Perezida Magufuli anenze ibigaragara mu mashusho y’abahanzi bo muri icyo gihugu mu ntangiriro za 2018.

Ibitekerezo
Jhon
Ku wa 17-10-2020Andika Igitekerezo Hanonivyizakuririmba?