Imyidagaduro

Irebe Natacha na bagenzi basangiye Noheli i Calabar (Amafoto)

Irebe Natacha na bagenzi basangiye Noheli i Calabar (Amafoto)

Irebe Natacha Ursule na bagenzi be bahataniye ikamba rya Nyampinga wa Afurika 2018 basangiye Noheli mu birori byabahurije hamwe bambaye imyenda yera.

Ibirori bya ‘All white Xmas party’, byo gusangira Noheli hagati y’abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga wa Afurika byabereye ahitwa Big Munch mu Mujyi wa Calabar mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Ukuboza 2018.

Abakobwa bose bari bambaye amakanzu year bizihiza Ivuka rya Yezu ari nako basangira ibyishimo.

Abakobwa batoranyijwe guhatanira ikamba uyu mwaka bamaze ibyumweru bibiri muri Nigeria, mu gihe bamazeyo bakoze ibyiciro bya mbere by’irushanwa birimo kwifotoza bareba ababerwa n’amafoto, kwitoza kuvugira mu ruhame n’ibindi.

Mbere gato y’uko iri rushanwa risozwa, aba bakobwa birekanye ikimero cyabo mu mwambaro wo kogana uzwi nka ’bikini’ bamwe banga kuwugaragaramo bahitamo kwambaro utundi twenda tw’inyongera dutuma nta muntu ubarebera umubiri.

Irebe ufite ikamba ry’igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda 2018, yagiye muri Miss Africa mu gihe umwaka washize u Rwanda rwaserukiwe na Muthoni Fiona wabaye igisonga cya Mbere mu gihe ikamba ryahawe uwitwa Gaseangwe Balopi wo muri Botswana.

Ubu, amatora yatangiye gukorwa biciye kuri internet biciye kuri elfrique.com/vote/title/miss-africa-2018 . Umukobwa uzagira amajwi menshi bizamuhesha guhita yinjira mu icumi ba mbere bazatoranywamo Nyampinga wa Afurika.

Gutora bisaba kwishyura, ijwi rimwe ku mukandida ryishyurwa amafaranga y’u Rwanda 122, yishyurwa biciye kuri internet hakoreshejwe inzira zitandukanye.

Irushanwa rizasozwa ku itariki ya 28 Ukuboza 2018.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top