Iyobokamana

Abaririmbyi bakomeye muri Kenya bategerejwe mu imurikwa ry’igitabo cyanditswe n’umunyarwanda cyari gitegerejwe na benshi

Abaririmbyi bakomeye muri Kenya bategerejwe mu imurikwa ry’igitabo cyanditswe n’umunyarwanda cyari gitegerejwe na benshi

Umunyarwanda Jotham Ndanyuzwe agiye kumurika itabo cye ‘The Name Above All’ cyangwa se ‘Izina Risumba Byose’, ni umuhango uzabera muri Nairobi ukazitabirwa n’abaririmbyi bakomeye muri Kenya.

Jotham usanzwe uba muri Canada, ubu arabarizwa muri Kenya mu Mujyi wa Nairobi aho yagiye kumurikira iki gitabo kigaruka ku buntu, ibitangaza n’imbaraga za Yesu Kristo, mbese uko ‘Izina rya Yesu risumba byose’.

Jontham wanditse iki gitabo avuga ko ari igitabo kizashyirwa mu ndimi nyinshi zishoboka, akaba ahamya ko cyamutwaye imbaraga nyinshi kugira ngo kirangire.

Ati “ ni igitabo nahaye agaciro cyantwaye imbaraga nyinshi, umwanya, amafaranga, icyo nabwira buri muntu wese wagiriwe amahirwe akamenya gusoma ni uko yashaka iki gitabo, ni igitabo kizashyirwa mu ndimi nyinshi zishoboka.”

Iki gitabo biteganyijwe ko azakimurika tariki ya 17 Nyakanga 2022 guhera saa 15h za Kenya ni ukuvuga saa 14h zo mu Rwanda.

Uyu muhango biteganyijwe ko uzitabirwa n’abaririmbyi b’indirimbo zo guhimbaza Imana muri Kenya na Afurika y’Iburasirazuba bakomeye barimo True Promises Ministry Nairobi, Holy Entrance Ministry Nairobi, Gracious Choir na Maserafi Choir.

Iki gitabo kikaba kigura amafaranga ibihumbi 4 by’u Rwanda cyangwa se amashilingi ya Kenya 400.

Iki gitabo azakimurika tariki ya 17 uku kwezi
Iki gitabo ubu kiraboneka mu cyongereza n'ikinyarwanda
Jotham Ndanyuzwe wanditse igitabo 'Izina Risumba Byose'
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top