Iyobokamana

Aline Gahongayire yasubije abibaza niba atwite kubera ifoto yashyize hanze igatera urujijo

Aline Gahongayire yasubije abibaza niba atwite kubera ifoto yashyize hanze igatera urujijo

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, ntavuga rumwe n’abakomeje kwibaza niba atwite bitewe n’ifoto ye yashyize hanze.

Hamaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga hahererekanywa ifoto ya Aline Gahongayire yifashe ku nda ibintu akenshi bikorwa n’umugore cyangwa umukobwa uba ushaka kugaragaza ko atwite.

Kuva icyo gihe inkuru zabaye nyinshi benshi bibaza niba yaba atwite koko, n’umugabo wamuteye iyo nda.

Ejo hashize yakoze ikiganiro mu buryo bwa "Live" kuri Instagram maze atanga umwanya ngo abazwe ibibazo bashaka abisubize, amatsiko yari menshi benshi bibaza icyo Aline Gahongayire ari busubize abibaza niba atwite cyane ko yari abizi neza ko iki kibazo ari bukibazwe inshuro irenze imwe.

Ni inshuro nyinshi yagiye yirengagiza iki kibazo ariko gikomeza kugenda kigaruka. Ubwo yari atangiye kukivugaho mu buryo bweruye, ntiyavuze ko atwite cyangwa adatwite gusa ngo imyaka afite imwemerera kubyara.

Ati “Ifoto ni ifoto nshuti yanjye, gusa imyaka mfite irabinyemerera ndi umuntu ugarukwaho kenshi ku mbuga nkoranyambaga ikimbaho cyose kiravugwa, ndabasabye mujye mureba ibibareba, mubivemo mudasanga mwaracumuriye ubusa.”

Uyu muhanzikazi wasaga n’uwarakaye yakomeje yikoma abibaza iki kibazo inyungu babifitemo kandi ko ubuzima bwe ari we bureba.

Ati “Ubundi se bitwaye iki gutwita, ariko ibaze nanjye ngiye kubaza umubyeyi wawe niba atwite , ubuzima bwanjye ni njye bureba si wowe bureba, byose bimbaho si ko bijya hanze, icyakora niba ufite sosiyete yamamaza imyambaro y’abana ako kazi nagakora nta kibazo ariko ikintu udafitemo inyungu wakiretse koko.”

Uyu muhanzikazi yakomoje ku ifoto yagiye ahagaragara imugaragaza hari uwo bahuje urugwiro, bamwe batangira gukeka ko yaba ari uwamuteye inda.

Aha yagize ati “Ifoto yose nashyira hanze ni uburenganzira bwanjye , uyifata ukundi ni we ufite ikibazo, hari abo nabonye bavuga ngo noneho uwamuteye inda yamenyekanye, iriya foto ni iya musaza wanjye ndamukunda cyane ni yo mpamvu mwayibonye kuriya.”

Aline Gahongayire yavuze ko ubu ahantu hose asigaye agera atungurwa no kubona abantu bitegereza inda ye bareba ko atwite koko.

Ifoto ya Aline Gahongayire yakomeje gutera urujijo rwinshi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Patrick
    Ku wa 22-09-2023

    NDASHAKA UMUKUNZI URISERIE

IZASOMWE CYANE

To Top