Iyobokamana

Nta nzoga zizacuruzwa! Israel Mbonyi agiye kumurika Album irimo ubutumwa yahawe n’Imana

Nta nzoga zizacuruzwa! Israel Mbonyi agiye kumurika Album irimo ubutumwa yahawe n’Imana

Harabura iminsi mbarwa umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyicyambu akamurika Album 2 harimo iyo yise "Icyambu" avuga ko ikubiyemo ubutumwa yahawe n’Imana.

Iki gitaramo yise "Icyambu Live Concert" kizaba tariki ya 25 Ukuboza 2022 muri Kigali Arena, akaba yaragiteguye abifashijwemo na East African Promoters (EAP).

Azafatanya n’abahanzi nka Japhet Murava, Danny Mutabazi na James na Daniella.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ukuboza, Israel Mbonyi yavuze ko iki gitaramo azakimurikiramo Album 2, "Mbwira", "Icyambu".

Agaruka kuri Album "Icyambu", yavuze ko ari ubutumwa Imana yamuhaye gutambutsa.

Ati "Ni ubuhamya , Imana yarambwiye iti ’ntiwitwa Mbonyicyambu? nzakugira icyambu cyambutsa abantu benshi kuri iyi Si’."

Muri iki gitaramo hazaba hanacururizwa izi Album ku buryo umuntu ushaka kuyigura yayigura.

Umuyobozi wa EAP, Mushyoma Joseph yavuze ko bitewe n’icyifuzo cya nyirigitaramo, nta nzoga zizacuruzwa muri iki gitaramo.

Mbonyi agiye kumurika izi Album nyuma y’izo yamuritse muri 2015 ari yo "Number One" ndetse na "Intashyo" yamuritse 2017.

Kwinjira mu gitaramo cya Israel Mbonyi bizaba ari 5000Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10Frw, ibihumbi 15Frw n’ibihumbi 20Frw.

Israel Mbonyi agiye gukora igitaramo azanyurizamo ubutumwa yahawe n'Imana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top