Rose Muhando yageze mu Rwanda aho agiye gukora igitaramo cy’amateka
Umuhanzi wo kuramya no guhimbaza Imana wanditse amateka muri Afurika, Rose Muhando yageze mu Rwanda aho azataramira Abanyarwanda ku munsi w’ejo ku Cyumweru.
Uyu muhanzi yageze mu Rwanda ari kumwe n’itsinda ry’ababyinnyi be basanzwe bamufasha mu ndirimbo ze no ku rubyiniro muri rusange.
Yabwiye itangazamakuru ko yiteguye gushimisha abakunzi be, akabakorera ibyo bifuza.
Ati "Ni iby’agaciro kuba ndi hano, urugendo rwagenze neza, niteguye gukora igitaramo kuri iki Cyumweru kandi ibyo abakunzi banjye bazansaba nzabibaha."
Rose Muhando akaba aje mu gitaramo cyo gusoza ibihembo bya Rwanda Gospel Stars Live kizaba ku munsi w’ejo kuri Canal Olympia, azahurira ku rubyiniro n’abandi bahanzi barimo; Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, The Bose Babireba, Gaby Kamanzi, Serge Iyamuremye, True Promises na Gisubizo, James na Daniella.
Uyu mugore ukomoka muri Tanzania wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Nibebe”, “Mteule Uwe Macho”, “Kitimutimu”, “Jipange Sawasawa”, “Nyota ya Ajabu”, “Utamu Wa Yesu”, “Nampenda Yesu”, yaherukaga mu Rwanda 2014 asohora Album ye, 2017 yatumiwe mu gitaramo cy’ivugabutumwa ariko ntiyitabira.
Ibitekerezo
Celematina
Ku wa 6-10-2022Imana izabimufashe cyane
MUKUNZI,UGANDA
Ku wa 28-04-2022Andika Igitekerezo Hano.NASABAGA,NGOMUDUHE,AMAKURUYA,YAURUBANZARWA,ADPERUGANDA,UKORWARANGIYE,DUHANZEAMASOMWEBWE,MURAKOZE.