Iyobokamana

Uko Aline Gahongayire yahuye n’ibibazo agera aho yifuza kwifotoza amafoto abantu bazakoresha yapfuye (VIDEO)

Uko Aline Gahongayire yahuye n’ibibazo agera aho yifuza kwifotoza amafoto abantu bazakoresha yapfuye (VIDEO)

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahonganyire yavuze ko yahuye n’ibibazo agera aho yumva agiye kwifotoza amafoto abantu bazakoresha yapfuye kuko yabonaga ari cyo gisigaye.

Ni mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho yavuze ko ibi byose byamubayeho mu mwaka ushize wa 2023, ari bwo yahuye n’ibi bibazo byose.

Ati “umwaka ushize ntabwo wari unyoroheye na gato, ibintu nagiye mpura nabyo mu buzima bwanjye bwite ntabwo byari byoroshye, ariko ha handi navugaga ngo uyu munsi noneho birarangiye, nahitaga mbona igitangaza, nabonaga ibintu biba mu buzima bwanjye nkategereza isaha yo kurangira, nkabona amakuru menshi atari meza ku buzima bwanjye, uburwayi ibiki ariko ku munota wa nyuma nkajya kubona nkabona ngo ariko kano kantu twari twaribeshye.”

Aha ni ho yavuze ko yageze igihe abona igisigaye ari ugupfa atangira gutekereza uko yakwifotoza amafoto kugira ngo abantu batazabura ayo bakoresha mu gihe azaba yitabye Imana.

Ati “Nararwaye, ndarwara cyane, ndababara ariko muri icyo gihe Imana yanciriye inzira, nabonye ineza y’Imana rero nkabona ibintu birafungutse ntazi uko bigenze. Hari n’igihe cyageze nkavuga ngo ubu buracya we ndabaho? Nkashobora kuba nabyuka nkavuga ngo ubu reka nifotoze batazabura amafoto yo gupositinga dore ko abantu bakunda gupositinga abantu bapfuye. Ni rwo rwego nari ngezeho.”

Muri ibi byose yanyuzemo, kugeza aho atari akifitiye icyizere cyo kubaho ni ho yaje gukura inganzo yo gukora indirimo ye nshya yise ‘God of Miracles’ cyangwa ‘Imana y’Ibitangaza’.

Aline Gahongayire yavuze ko yagize ibibazo kugeza aho yumvise agiye gupfa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top