Iyobokamana

Umuhanzi Theo Bosebabireba yahishuye ko afana Rayon Sports n’icyo yifuza kuyikorera

Umuhanzi Theo Bosebabireba yahishuye ko afana Rayon Sports n’icyo yifuza kuyikorera

Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwiringiyimana Theogene uzwi nka Theo Bosebabireba yahishuye ko ari umukunzi wa Rayon Sports ukomeye ndetse hari n’indirimbo yenda gusohora yayikoreye.

Uyu muhanzi wiyeguriye indirimbo zihimbaza Imana, yatunguye benshi ubwo yashyiraga hanze indirimbo isanzwe irimo ubutumwa bwa Polisi y’Igihugu yise ’Gerayo Amahoro’ aho aba ashishikariza abantu kudatara imodoka banyweye ibisindisha.

Uyu muhanzi akaba yabwiye ISIMBI ko ntaho bihuriye no kugwa kuko irimo ubutumwa bwiza bwo gufasha abantu.

Aha ni nabwo yahise yerurira ISIMBI ko ari umufana ukomeye wa Rayon Sports ndetse ateganya no kuyikorera indirimbo, gusa ngo umwanya wo kujya kuyishyigikira ujya umubana muto.

Ati "Mu ndirimbo zisigaye inyuma bagomba gutegereza, ngiye kuzakora indirimbo ya Rayon Sports. Njyewe ndi umu-rayon. Ndayikunda cyane. Yego wenda simbibonera umwanya ariko nk’uko hari ibintu biba mu gihugu by’imyidagaduro nanjye ngomba kugira ikinshimisha, ngomba rero kugira ikinshimisha mu gihe nabonye umwanya."

Yakomeje avuga ko nta muntu n’umwe wabimusabye cyane ko nta n’umuyobozi wo muri Rayon Sports baziranye, ahubwo ari ukubera urukundo ayikunda.

Ati "Niwumva nayishyize hanze (indirimbo ya Rayon) utazavuga ngo naguye. Ibyo ninjye urimo kubyivugira nta muntu wantumye kuko nta n’umurayon n’umwe tuziranye."

Theo Bosebabireba ni umwe mu hanzinyarwanda bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana banditse izina, azwi cyane mu ndirimbo nka ’Ikiza Urubwa’, ’Ingoma’ ndetse na ’Bosebabireba’ yaje kwitirirwa.

Theo Bosebabireba yavuze ko ari umukunzi wa Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top