Umuririmbyi ukomoka muri Canada Justin Bieber yatangaje ko ‘ubu ari umugabo mu buryo bwemewe’ nyuma y’iminsi ishize binugwanugwa ko yarushinze mu ibanga.
Justin Bieber na Hailey Baldwin beruye ko ibyabo bigana ahakomeye mu ntangiriro za Nyakanga 2018 ari nabwo yamwambitse impeta ya fiançailles.
Hailey Baldwin, ni umunyamideli w’Umunyamerika, abifatanya n’akazi akora kuri Televiziyo. Uyu mukobwa w’imyaka 21, ni mwene Stephen Baldwin uzwi cyane muri sinema ya Hollywood. Justin Bieber just officially made Hailey Baldwin "One Less Lonely Girl."
Muri Nzeri 2018 byavuzwe ko Justin Bieber na Hailey Baldwin bakoze ubukwe mu ibanga ariko ubwabo banga kugira icyo babivugaho. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ugushyingo 2018, nibwo Justin yemeje ko ‘yarongoye’.
Mu kwizihiza umunsi mukuru wa ‘thanksgiving’, Justin Bieber yanditse kuri Instagram ati “Umunsi mwiza wa thanksgiving kuri mwese”, yahise ashyiraho ifoto igaragaza agashyamba gato karimo ibiti kimeza.
Kuri iyi foto, Justin Bieber yahise yandikaho ati “Ni ubwa mbere nizihije thanksgiving nk’umugabo, ni ubwa mbere dukoze ibirori bya thanksgiving. Ni ubwa mbere ibi birori bibaye impande zombi z’umuryango ziri kumwe.”
CNN yavuze ko Bieber w’imyaka 24 na Baldwin wa 22 bambikanye impeta y’urukundo muri Nyakanga hanyuma muri Nzeri 2018 bahamya isezerano ryabo.
Iby’ubukwe bw’ibanga bwa Justin Bieber na Baldwin byavuzwe cyane ubwo mu minsi ishize uyu munyamideli yahinduye amazina kuri Instagram yiyita "Hailey Rhode Bieber" (Rhode ni rimwe mu mazina ye), hanyuma Bieber na we ashyiraho ifoto yandikaho ngo “umugore wanjye arahebuje”.
Mu kwizihiza Thanksgiving, umubyeyi wa Bieber, Pattie Mallette, yakoresheje Twitter yoherereza umukazana we ubutumwa bumwifuriza isabukuru nziza.
HAPPY BIRTHDAY @haileybaldwin !! I LOVE YOU!! I’m SO #THANKFUL to have you as a daughter!!! 🎉🎈🎊❤️💕😘♥️😁🙌👏🍁👌👸🏼
— Pattie Mallette (@pattiemallette) November 22, 2018

Ibitekerezo