Kwibuka

Minisiteri ya Siporo yashyizeho amabwiriza yihariye mu gihe cyo Kwibuka

Minisiteri ya Siporo yashyizeho amabwiriza yihariye mu gihe cyo Kwibuka

Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS) yashyizeho amabwiriza yihariye agomba kugenga ibikorwa by’imikino mu cyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Guhera tariki ya 7 Mata, u Rwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda binjiye mu cyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

MINISPORTS ikaba yamaze gushyiraho amabwiriza yihariye agomba gukurikizwa muri iki cyumweru cy’icyunamo hagati y’itariki 7 na 13 Mata 2022.

Mu itangazo basohoye, hari aho bagize bati "amarushanwa mu byiciro bitandukanye abaye asubitswe ku matariki yavuzwe haruguru. "

Gusa ku makipe afite amarushanwa mpuzamahanga muri aya matariki, yemerewe kuyitabira amaze kubisabira uburenganzira.

Bati "Amakipe cyangwa abakinnyi bafite imikino mpuzamahanga hagati y’amatariki yavuzwe haruguru bemerewe kuyitabira babanje kubisaba bakanabyemererwa na Minisiteri ya siporo.”

Ikindi bavuze ni uko siporo y’umuntu ku giti cye yemewe gukorwa, inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri cyangwa yongera ingufu (Gym) zemerewe gukora ariko zakira umuntu uje gukora imyitozo ari wenyine.

Mu gihe cy’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ibikorwa bya Siporo bibujijwe gukorerwa gusa aho imihango yo Kwibuka irimo kubera.

Amarushanwa imbere mu gihugu yabaye ahagaze mu gihe cy'icyumweru
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top