Umuraperi Lil G [Karangwa Lionel] ntagishaka kuvuga ku mwana we w’imyaka itatu ndetse avuga ko afite kwicuza kwinshi ku byo yagiye atangaza agashimangira ko hari umushinga ukomeye afite ugiye gutungura benshi.
Umwana w’umukobwa Lil G yibarutse mu 2015 yamubyaranye na Diane Umutoni ndetse bamuhaye izina bamwita ‘Laella’.
Uyu muraperi mu kiganiro cy’urwenya rwinshi yagiranye na ISIMBI yavuze ko muri iki gihe atacyifuza kugira icyo avuga na gato ku mwana we, anaca amarenga y’ubukwe bwe bushobora gutaha mu ntangiriro z’umwaka utaha.
Yagize ati "Umwana uyu munsi ndicuza kuba ntamuvugaho, ariko nzamuvugaho vuba, ejo ubundi rwose, hari ibintu byinshi cyane mfite mu mishinga. Na we arimo. Ntabwo muheruka, uwo muntu bavuze. [Kumuvugaho] Nta kibazo kibirimo gusa ntabwo mperuka ibyavuzwe ariko vuba aha bizavugwaho."
Lil G ntasobanura byimbitse igituma atacyifuza kuvuga ku mwana we gusa asobanura ko afite imishinga myinshi ikomeye y’ubuzima na we azagaragaramo mu gihe cya vuba.
REBA IGICE CYA MBERE CY’IKIGANIRO ISIMBI YAGIRANYE NA LIL G
Ati "Ibyo byose bizasobanuka vuba, mu kwa Kabiri [Gashyantare] umwaka utaha muramenya ibintu byinshi."
Muri iki kiganiro hari aho aca amarenga muri iyo mishinga akareba ku ntoki ze, ati reka "Ndebe ko ziteguye neza! Kudasokoza ntabwo ari uko igisokozo cyabuze. Vuba aha hari umuntu ugiye kujya unsokoza neza!"
Lil G avuga ko afite inzu ye bwite i Kagugu nubwo atuye Kicukiro, ashimangira ko ubwo azaba yizihiza imyaka 12 mu muziki ngo azagaragaza ibintu batigeze batekereza ko yakora.

Ibitekerezo