Meddy umaze iminsi muri Tanzania yitabiriye ‘Ijoro rya Mimi’, umwamikazi we (Amafoto)
Meddy yari amaze iminsi muri Tanzania mu rugendo rw’akazi, yasubiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwitabira ijoro ryahariwe ibirori byo kwizihiza isabukuru y’umukunzi we.
Ibirori by’isabukuru ya Mehfira Mimi, umukunzi wa Meddy byabaye mu ijoro ryo ku Gatandatu tariki ya 15 Ukuboza 2018. Uyu mukobwa yakorewe umuhango udasanzwe mu kwizihiza amavuko ye.
Babyinnye ijoro ryose ndetse mu guha imbaraga umunsi w’amavuko wa Mimi, inshuti za hafi cyane zirimo Meddy zasangiye ibyo kurya, kunywa ndetse n’umuziki mu birori bikomeye bahariye ‘Ijoro rya Mimi’.
Ngabo Medard Jobert afitanye ubumwe budasanzwe n’umukobwa usanzwe umurika imideli witwa Mehfira Mimi. Uyu mukobwa akomoka muri Ethiopie, yahuriye na Meddy muri Amerika, ubumwe bwabo bwatangiye gukomera mu 2016 ubwo yamukoreshaga mu mashusho y’indirimbo ‘Ntawamusimbura’.
Kuva icyo gihe kugeza ubu, Meddy na Mehfira bacishagamo bakandikirana amagambo agaragaza ibihishe mu mitima yabo; ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru hagira ubaza Meddy agahita avuga ko ‘nta kindi bihatse’.
Muri ibi birori, Mehfira Mimi, Meddy n’inshuti zabo babanje kuririmbira uyu mukobwa ndetse bakata umutsima bari bamuteguriye bigizwemo uruhare rukomeye n’umukunzi we; nyuma bagiye gukomereza ikirori mu modoka zikoze nk’utubyiniro twimukanwa.
Nyuma yo kuva muri iyi modoka, bakomereje mu kandi kabyiniro barabyina kugeza bucyeye.
Meddy yashyize kuri Instagram amafoto n’amashusho atandukanye yerekana incamake z’ibihe bagize mu “Ijoro rya Mimi’, umukobwa yemeza ko ari “Umwamikazi”.
Mu butumwa busoza uruhererekane bw’amashusho yaranze ijoro ry’isabukuru y’umukunzi we, Meddy yashyizeho ifoto bari kumwe ubwo bafataga amashusho ya ‘Ntawamusimbura’ ubundi amutera umutoma.
Yashimangiye agira ati “Uzanira amahoro, ibyishimo n’urukundo benshi muri twebwe”.
Meddy ntagikora urugendo rwa kure ngo asige umukunzi we, ubwo aheruka mu Bwongereza kuhakorera ibitaramo, yaherekejwe na Mehfira Mimi ndetse mu birori byo kwishimana n’inshuti ze nabwo akunze kuba ari kumwe n’uyu mukobwa wo muri Ethiopia.

Ibitekerezo