Meddy amaze iminsi i Dar es Salaam, akigerayo yakiriwe n’inkoramutima za Diamond afata nk’ikiraro cyamwinjije muri Wasafi Classic Baby.
Yageze i Dar es Salaam mu mpera z’Ukwakira 2018. Yakiriwe na Romy Jons, mubyara wa Diamond usanzwe ari na Dj we.
Mu minsi amaze muri Tanzania, Meddy yagaragaye muri studio akorana n’abahanzi bo muri WCB barimo Diamond Platnumz. Yagiye avuga kenshi ko ‘ikiri hagati yabo agaseke gapfundikiye’.
Mu kiganiro yagiranye na Bongo5, yavuze ko mu byamujyanye muri Tanzania ahanini ari ugushaka uko yakorana n’abahanzi b’aho bakunzwe no kumenyekanisha umuziki we.
Yagize ati “Naje Dar es Salaam gushaka uko nkorana indirimbo n’abahanzi ba hano no kumenyekanisha indirimbo zanjye. Abantu benshi banzi ku ndirimbo ‘Slowly’ na ‘Lose Control’, ariko ubu niteze ibintu bishya, ndashaka kwinjira ku isoko rya hano.”
Yabajijwe uko abasha kugeza umuziki we muri Afurika y’Uburasirazuba kandi aba muri Amerika, asubiza ati “Urabizi, nubwo wajya mu Buhinde cyangwa ahandi hose, umuziki wawe ugera kure, nashyizemo imbaraga zanjye zose. Mba i Texas muri Amerika ariko iyo nkoze indirimbo iraza muri Afurika y’Uburasirazuba ikamenyekana, i Burayi usanga bazizi, no muri Amerika usanga abantu bazumva.”
Meddy yemeje ko nta kandi kazi akora i Texas uretse umuziki. Ati “Nkora umuziki, n’ubu nditegura igitaramo nzakorera i Burundi, nyuma y’aho nzajya Canada, mpafite ibitaramo biriri muri Ottawa na Toronto, mperutse kujya mu Bwongereza gukora ibitaramo…”
Yabajijwe impamvu atageze muri Tanzania ngo ashakishe Ali Kiba nk’umuhanzi akunda cyane ahubwo agahitamo abahanzi bo muri Wasafi, avuga ati “Nta nomero ye nari mfite, ntabwo nari mfite uko namugeraho.”
Meddy yongeyeho ko yinjiye mu biganiro na Diamond n’itsinda rye aciye ku bacunga inyungu ze yahuriye na bo i Dallas ubwo baheruka kujyayo mu kazi. Ibi ngo byaramworohereje yinjira muri Wasafi mu buryo bworoshye.
Mu bahanzi yavuze yifuza gukorana na bo harimo Diamond, Rayvanny, Harmonize, Ben Pol, Vanessa Mdee, Ali Kiba n’abandi.
Sat-B wo mu Burundi ubu yasanze Meddy muri Tanzania, yavuze ko azavayo bakoranye indirimbo “igomba gusohoka mbere y’igitaramo Meddy azakorera mu Burundi.”
Adi Top ya Meddy yujuje miliyoni mu kwezi kumwe. Yirebe hano hasi:
)
Ibitekerezo
Sesonga Muhamed
Ku wa 13-11-2018Birashimishije kubona umuhanzi wacu dukunda cyane arimogutera intambwe ikomeye muri music nyarwanda kandi tumuri inyuma nkabanyarwana murirusage murakoze
Sesonga Muhamed
Ku wa 13-11-2018Birashimishije kubona umuhanzi wacu dukunda cyane arimogutera intambwe ikomeye muri music nyarwanda kandi tumuri inyuma nkabanyarwana murirusage murakoze
rukundo gretta
Ku wa 13-11-2018ndagukunda cane meddy.ndi umurundi ndakunda na sat-b
rukundo gretta
Ku wa 13-11-2018ndagukunda cane meddy.ndi umurundi ndakunda na sat-b
alex
Ku wa 12-11-2018meddy ndamukunda ndamutey intege kbx
alex
Ku wa 12-11-2018meddy ndamukunda ndamutey intege kbx
bizimana majidi
Ku wa 12-11-2018mumpe akazi