Imyidagaduro

Miss Anastasie na Shanitah bahaye icyizere Mwiseneza waje muri Miss Rwanda yatsitaye

Miss Anastasie na Shanitah bahaye icyizere Mwiseneza waje muri Miss Rwanda yatsitaye

Nyuma y’aho ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amafoto ya Mwiseneza Josiane witabiriye ijonjora rya Miss Rwanda agenda n’amaguru ibilometero byinshi, bamwe batangiye kumuha amahirwe ko azagera kure muri iri rushanwa.

Inkuru ya Mwiseneza Josiane yakoze benshi ku mutima, buri umubonye wese haba ahabereye irushanwa cyangwa ku mafoto yemezaga ko ari umukobwa w’umunyembaraga kandi wiyemeza kugera kure n’aho ataba afite ibimworohereza kuhagera byose.

Mwiseneza yazindutse cyane ava iwabo mu Murenge wa Nyundo ajya kwiyamamariza mu Murenge wa Nyamyumba, igice kimwe yakigenze n’imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange ahandi ahagenda n’amaguru.

Nyuma y’aho agiriwe amarangamutima na benshi, abantu batandukanye barimo n’abanyuze mu irushanwa rya Miss Rwanda bagaragaje ko bamushyigikiye bamutera ingabo mu bitugu ko azagera kure.

Miss Umunyana Shanitah abinyujije kuri Instagram yashimangiye ko uyu mukobwa azagera kure, ati “Imana izaguharurira inzira. Wahanyuranye umucyo! Ugera aheza ku rwego rwawe, komereza aho. Ibyiza bigiye kuza.”

Nyuma yo kwinjira mu bakobwa batandatu batsinze ijonjora rya Miss Rwanda 2019 i Rubavu, yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko “gahunda ni ugutsinda.”

Yagize ati “Ntabwo byari byoroshye, mu irushanwa byari bikomeye, yego ninjiyemo niyizeye ku buhanga bwanjye ariko ngezemo nsanga bikomeye […] Ubu igikurikiyeho ni ugukora cyane nkazagera ku ntsinzi.”

Miss Umutoniwase Anastasie we mu magambo make yagize ati "."

Mwiseneza yamamaye mu gihe gito gishoboka! Agikubitwa amaso n’itangazamakuru benshi bamuhase ibibazo bashaka kumenya imvo n’imvano yo gutuma yitabira irushanwa rya Miss Rwanda.

Abakobwa benshi bamamaye mu buryo nk’ubwa Mwiseneza Josiane mu marushanwa ya Miss Rwanda yagiye ahita, byakundaga kurangira babonye umwanya mu b’imbere by’umwihariko bagahabwa ikamba rya Miss Popularity rigenerwa awamamaye cyane mu buryo bwihuse mu irushanwa.

Muri abo harimo Uwase Hirwa Honorine wamamaye kubera ibisubizo yatanze aho yavuze ko “umukobwa uteye neza ni uteye nk’igisabo” bagahita bamutazira Miss Igisabo bishingiye no ku miterere ye.

Uyu ikamba rya Miss Popularity yarisigiye Umutoniwase Anastasie wabaye inkuru yatinze kurusha izindi muri Miss Rwanda 2018 kubera amafoto ye yacicikanye ubwo yajyaga mu mwiherero w’abahatanira ikamba ari kuri moto.

Mwiseneza Josiane wagenze n’amaguru iminota 40 ajya guhatana muri Miss Rwanda byarangiye abonye 'PASS'
Uyu mukobwa benshi batangiye kumuha amahirwe yo kuba Miss Popularity nubwo irushanwa rikiri ribisi
Uyu mukobwa yageze ahabereye ijonjora afite igikomero ku ino
Mwiseneza yanatashye n'amaguru mu kuva muri Miss Rwanda
Mwiseneza yakoze urugendo rw'ibilometero icumi n'amaguru
Miss Shanitah yahaye icyizere Mwiseneza
Umutoniwase wabaye Miss Popularity yifurije amahirwe Mwiseneza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top