Siporo

Mukansanga Salima yahawe umukino we wa mbere mu gikombe cy’Isi

Mukansanga Salima yahawe umukino we wa mbere mu gikombe cy’Isi

Umusifuzi w’umunyarwandakazi wanditse amateka yo gusifura igikombe cy’Isi cy’abagabo ari umugore, Mukansanga Salima yamaze guhabwa inshingano ze za mbere mu gikombe cy’Isi cya 2022 kirimo kubera muri Qatar.

Iki gikombe cyatangiye ku munsi w’ejo hashize, aho umukino ufungura Qatar yakiriye iri rushanwa yatsinzwe na Ecuador 2-0.

Mukansanga Salima akaba ari mu itsinda ry’abasifuzi bazasifura umukino wo mu itsinda D wo u Bufaransa buzakinamo na Australia ejo ku wa Kabiri tariki ya 22 Ugushyingo saa 21h.

Salima azaba ari umusifuzi wa kane mu gihe umusifuzi wa mbere azaba ari umunya-Afurika y’Epfo Victor Gomes kimwe n’umusifuzi wa mbere w’igitambaro, umusifuzi wa 2 w’igitambaro azaba ari umunya-Lesotho, Souru Phatsone.

Mukansanga Salima agiye gusinfura igikombe cy’Isi nyuma yo gusifura igikombe cy’Afurika cy’abagabo giheruka kubera muri Cameroun cyegukanywe na Senegal.

Mukansanga yahawe inshingano ze za mbere mu gikombe cy'Isi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • N jizzo boy
    Ku wa 23-11-2022

    mukansanga ubahwa kd hejuru cyane!!!!!

  • N jizzo boy
    Ku wa 23-11-2022

    mukansanga ubahwa kd hejuru cyane!!!!!

  • hafashimana
    Ku wa 22-11-2022

    ni.hafashimana.inyamaga be arijatine namesibarimugahindagakomeyecyan..ubufarasa..barabutera.bibiri cyimwe suhuriza agiseri naruvuyanga

  • Mbarushimana Jean de Dieu
    Ku wa 22-11-2022

    Mukansanga niyurize niyamamare

  • Mbarushimana Jean de Dieu
    Ku wa 22-11-2022

    Mukansanga niyurize niyamamare

  • Irasubiza emmanuel
    Ku wa 22-11-2022

    Jyejur mukobwa wacu

  • Irasubiza emmanuel
    Ku wa 22-11-2022

    Jyejur mukobwa wacu

  • Fabienho
    Ku wa 22-11-2022

    Mwatubwira niba mukansanga hari umukino azasifura ari hagati mukibuga?

  • Fabienho
    Ku wa 22-11-2022

    Mwatubwira niba mukansanga hari umukino azasifura ari hagati mukibuga?

  • Mc cyusa china
    Ku wa 22-11-2022

    Arayoboye Kandi azakomez kuyobora C7
    Abamurwany nibenshi

  • -xxxx-
    Ku wa 21-11-2022

    Songambere mukansanga salim

IZASOMWE CYANE

To Top