Imyidagaduro

Nizzo amaze umwaka adashobora kuvuga izina ’Safi’

Nizzo amaze umwaka adashobora kuvuga izina ’Safi’

Nizzo Kaboss, umwe muri babiri basigaye bagize itsinda rya Urban Boyz amaze umwaka adashobora guhingutsa mu kanwa ke izina rya Safi Madiba bahoze baririmbana.

Urban Boyz yo mu myaka irenga icumi ishize yubatswe n’imbaraga za batatu, Nizzo asobanura ko muri icyo gihe bubakaga umusingi w’ikindi kintu gikomeye batangiye kuzamura ubu we na mugenzi we Humble Jizzo.

Uyu musore mu magambo ye ntushobora kumva avuga ashize amanga izina ’Safi’, iyo amukomozaho aravuga ati "we rero," "hanyuma umuntu," "uriya," n’ibindi binyazina ndafutura bikoreshwa mu Kinyarwanda.

Mu kiganiro kirambuye ISIMBI yagiranye na Nizzo Kaboss aho atuye ku Kivugiza yasobanuye byinshi ku buryo abayeho muri iki gihe, imishinga mishya ya Urban Boyz gusa iyo bigeze ku bibazo bye na Safi no kuba yarabipakuruye ntushobora kumwumva amuvuga mu izina, ibintu yemeza ko bimugora cyane nubwo adasobanura impamvu nyirizina ibitera, ati "Ukuri kwinshi burya ntabwo ari kwiza!"

Yagize ati "Ntabwo binzamo cyane kumva ko narivuga[izina ’Safi’], ntabwo binzamo pe, biragoye. Mbaye umunyakuri, muri rusange ni uko mba nanze gusuzugura ariko nta nubwo mba nshaka guhura n’inkuru ze cyangwa ngo umuntu abimbaze. Uko niko kuri."

Yongeyeho ati "Byanga bikunda ni umuntu wafashe inzira azi impamvu ayifashe, ni umuntu w’umugabo birumvikana. Natwe tuguma hano, igihe gishize ni kinini, rero nanamuvuze ni nk’uko naba mutekerezaho, kandi mu bikorwa nkora simutekereza, na we aho ari ntantekereza. Rero birangora kugira ngo nzavuge ririya zina. Burya n’ukuri kose si kwiza gusa jyewe birangora kumva ko navuga izina rye."

Nizzo avuga ko uyu mugenzi we wavuye mu itsinda ryabo aramutse ashatse kugarigarukamo abantu ba mbere yabisaba ari abafana baryo n’abanyamakuru babafashije kumenyekana. Nka Urban Boyz ngo nubwo nta mutima mubi bamufiteho ntabwo bashobora kumwegera bamusaba kugarukamo.

Nizzo amaze igihe kirekire adashobora kumvikana avuga izina rya Safi bahoze baririmbana

Tariki ya 4 Ugushyingo 2017 nibwo Safi Madiba yatangaje byeruye ko asezeye muri Urban Boyz ajya gukora umuziki ku giti cye. Nyuma y’icyumweru kimwe Nizzo na Humble Jizzo banzuye gukomeza gukorana muri iri tsinda banakora ikiganiro gisobanura byimbitse imishinga yabo.

Nyuma yo gukomeza itsinda, Urban Boyz ya Nizzo na Humble Jizzo imaze gukora indirimbo eshatu zasohotse ari zo ’Mpfumbata,’ ’Kigali Love’ na ’Nta Kibazo’ ikunzwe muri iyi minsi. Mu mishinga yindi bashyizemo imbaraga cyane harimo n’inzu itunganya umuziki yabo iri mu rugo rwa Nizzo.

Nizzo iyo ari iwe mu rugo
Ikinyamakuru ISIMBI cyasuye Nizzo mu rugo aho atuye ku Kivugiza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top