Siporo

Ntitubigire ibintu birenze - Taleb Abderrahman wa APR FC

Ntitubigire ibintu birenze - Taleb Abderrahman wa APR FC

Umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahman yavuze ko kuba yanganyije na Gasogi United abantu badakwiye kubiremereza ngo babigire ibikomeye.

Ni nyuma yo kunganya mu mukino w’umunsi wa munani wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2026-27 igitego kimwe kuri kimwe.

Uyu mukino wabaye ejo hashize ku wa Kabiri, Taleb yavuze ko bagowe no kubyaza umusaruro amahirwe yagiye babona.

Ikindi ngo imvune ya Byiringiro Gilbert hakiri kare ni kimwe mu bintu byamwiciye imibare aho yiyongereye ku bandi bakinnyi afite bavubitse barimo na Ssekiganda Ronald utari 100% nubwo yari ku rupapuro rw’umukino, umunyezamu Ernan Siluane.

Yavuze ko abantu badakwiye gukabiriza uku kunganya kuko batsinze imikino ibiri yabanje, kuba banganya rero nta kintu kidasanzwe kirimo.

Ati "Ntimukabirize ibi bintu nyuma y’intsinzi ebyiri, ni cyo kibazo. Imikino ibiri twarayatsinze, tunganyije umwe, ubu inkota zigiye kuva mu rwubati, ni umupira w’amaguru."

"Oya, si byo na Barcelona iratakaza, nta mpamvu yo kubigira intambara, ni umupira w’amaguru. Icya nyuma, amanota atatu ni yo y’ingenzi, ubu dufite arindwi. Abafana ndabizeza ko nzatwara igikombe."

Yavuze ko ubu kubera akaruhuko abakinnyi bagiye kujya mu makipe y’igihugu, abakinnyi be bagomba kuruhuka kuko bamaze gukina imikino myinshi.

Taleb yijeje abakunzi ba APR FC igikombe cya Shampiyona
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top