Iyobokamana

Richard Nick Ngendahayo aracyashengurwa n’urupfu rwa se wabo rwari ruhinduye ibintu byose

Richard Nick Ngendahayo aracyashengurwa n’urupfu rwa se wabo rwari ruhinduye ibintu byose

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Richard Nick Ngendahayo yavuze ko urupfu rwa se wabo rwamubabaje bikomeye ku buryo yari agiye agiye no gusubika igitaramo ’Niwe Healing Concert.’

Ibi yabigarutseho mu ijoro ryo ku wa 10 Ugushyingo 2026 ubwo yari ageze i Kigali aje mu myiteguro y’iki gitaramo kizabera muri BK Arena tariki ya 28 Ugushyingo 2026.

Aganira n’itangazamakuru, Richard Nick Ngendahayo yavuze ko iki gitaramo cya ’Niwe Healing Concert’ kigiye kuba ku nshuro ya kabiri nyuma y’icyabaye umwaka ushize, habuze gato ngo gisubikwe.

Ni nyuma y’urupfu rwa se wabo, umuryango rukumbi yari asigaranye, n’ubu iyo yibutse ko azaba atakiriho, bimushengura umutima.

Ati "Mu gihe navugaga ko ngiye gusohora indirimbo, data wacu aba arapfuye kandi ni we nari nsigaranye mu muryango. N’iki gitaramo kuba nkijemo ni Imana. Byaranshegeshe ku buryo n’ubu iyo nubitse mu mutwe nkibuka ko atazaba ahari birangora, ariko Imana yarankomeje. Ni yo mpamvu ngarutse.”

Iki gitaramo kizaba ari umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo no mu Ijambo ry’Imana aho Pastor Julienne Kabanda ari we uzigisha abazitabira iki gitaramo.

Richard Nick Ngendahayo yageze i Kigali avuga ko igitaramo cya Niwe Healing Concert cyari kigiye gupfa kubera urupfu rwa se wabo
Iki gitaramo kizaba mu mpera z'uku kwezi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top