Imyidagaduro

Ronaldo n’umukunzi we basuye urusengero bazasezeraniramo (Amafoto)

Ronaldo n’umukunzi we basuye urusengero bazasezeraniramo (Amafoto)

Ronaldo ukinira Juventus yafotowe yagiye mu Butaliyani gusura urusengero azasezeraniramo n’umukunzi we Georgina Rodriguez.

Aba bombi basuye uru rusengero rwitwa Gran Madre di Dio ruri muri Turin ku wa Gatandatu tariki ya 17 Ugushyingo 2018. Mail Online yanditse ko rwubatswe mu kinyejana cya 19, yanakoreshejwe muri filime yasohotse mu 1969 yitwa ‘The Italian Job’.

Ronaldo n’uyu mugore bamenyanye muri Kamena 2016 ubwo Georgina yakoraga mu iduka rya Gucci mu Mujyi wa Madrid. Aba bombi basanzwe bafitanye umwana w’umukobwa Alana Martina dos Santos Aveiro w’umwaka umwe w’amavuko.

Cristiano Ronaldo yambitse impeta Georgine mu cyumweru gishize bahita banafata umwanzuro wo guhana isezerano imbere y’Imana.

Georgina w’imyaka 24, ni na we urera abana batatu Ronaldo yari asanzwe afite barimo umuhungu we w’imyaka umunani ndetse n’impanga ze Mateo na Ava zavutse hifashishijwe undi mugore.

Umukunzi Ronaldo agiye kurongora yashyigikiye uyu mukinnyi umaze iminsi ashinjwa gufata umugore ku ngufu mu 2009 mu Mujyi wa Las Vegas.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top