Umuririmbyi Safi Madiba yamaze kunoza umushinga w’indirimbo ye na Harmonize nyuma y’ibitaramo bakoranye ntangiriro z’uyu mwaka.
Rajab Abdul Kahali [Harmonize] yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe, yakoranye ibitaramo bibiri na Safi Madiba ubwo yimurikaga ku mugaragaro nk’umuhanzi wigenga.
Uyu muhanzi uri muri The Mane yatangarije ISIMBI ko we na Harmonize hari indirimbo nshya bakoranye igomba gusohoka mu gihe cya vuba. Iyi ije nyuma y’iyitwa ’Fine’ yakoranye na Rayvanny na we wo muri Tanzania ubwo aheruka yo.
Yagize ati "Ndimo kunonosora album yanjye, ubu hari indirimbo nshyashya ngiye gusohora nakoranye na Harmonize igomba gusohoka mu masaha make, ikindi turi no mu bitaramo bizenguruka igihugu."
Yongeyeho ati "Mu kwezi kwa Mbere [Mutarama] nagiye muri Tanzania ngiye guhura na Rayvanny, noneho bose muri Wasafi turabonana. Ubwo mu kwa Gatatu turimo kumurika inzu y’umuziki yacu dutumira Harmonize, ageze aha aravuga ati ’Dukorane indirimbo kuko buriya hari igihe abantu tubona umwanya tukawupfusha ubusa,’ twaravuze tuti ’Reka dukore rero wenda izasohoke mu gihe runaka, tuyikora gutyo, ndayibika kugira ngo nzayisohore ikindi gihe kuko hari indi mishinga nari mfite yagombaga kubanza."
Safi Madiba yavuze ko indirimbo ya Harmonize n’izina yungutse muri Tanzania byose abikesha umushinga yabanje guhuriramo na mugenzi we Rayvanny kuko yatumye amenyana n’abandi bantu bashya bamugirira akamaro no mu bindi bihe.
Yavuze ko indirimbo nshya yahuriyemo na Harmonize igomba gusohokana n’amashusho yayo yatunganyijwe na Meddy Saleh mu gihe amajwi yayo yo yakozwe na Made Beats.
Safi Madiba na Harmonize bagiye gusohora indirimbo bakoranye nyuma y’ibitaramo bibiri bahuriyemo ubwo uyu muhanzi aheruka mu Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka. Bataramiye i Musanze ku wa 23 Werurwe banakorera ikindi i Kigali ku munsi wakurikiyeho.
Mu mwaka wa 2015 nibwo Harmonize yahuye na Diamond amusinyisha muir WCB Wasafi Records, kuva icyo gihe yagiye akora indirimbo zakunzwe bikomeye harimo iyitwa "Aiyola" na “Bado” yafatanyije na Diamond, "Show Me" yakoranye na Rick Mavoko n’izindi.
"Fine", indi ndirimbo Safi Madiba yakoranye na Rayvanny wo muri Wasafi ya Diamond

Ibitekerezo
Eric
Ku wa 11-04-2019kabisa safi nakomereze aho