Imyidagaduro

Sheebah yahishuye ko adashaka kubana n’umugabo

Sheebah yahishuye ko adashaka kubana n’umugabo

Umuririmbyi Sheebah Karungi ukomeye muri Uganda uherutse kwigarama iby’urukundo rwe n’umujyanama we Jeff Kiwanuka, yatunguranye avuga ko atifuza kubana n’umugabo.

Uyu mukobwa uzwi mu ndirimbo zitandukanye nka ’Nkwatako,’ ’Go Down Low,’ ’Binkolera’ ft. The Ben, ’Wadawa,’ ’John Rambo’ n’izindi yavuze ko yifuza kuzagira umwana yibyariye ariko ngo ntashaka kuzashinga urugo cyangwa kugira uwo bashyingiranwa nk’uko byatangajwe na Chimp Reports.

Sheebah ni umukobwa w’umunyadushya mu banyamuziki bo muri Uganda agakundirwa imbaraga zidasanzwe agaragaza haba mu gusohora indirimbo nyinshi kugeza ku buryo yitwara ku rubyiniro! Abitabiriye igitaramo yahuriyemo na Runtown i Kigali barabyibuka cyane!

Nubwo abahanzi benshi ukunze gusanga bisirisimba mu rukundo na bagenzi babo, uyu mukobwa uri mu cyitwa ’Team No Sleep’ we yakunze kuvugwaho gukundana n’umujyanama we witwa Jeff Kiwanuka gusa mu minsi yashize yarabihakanye.

Icyo gihe yagize ati "Ibyo bavuga ntabwo ari byo, Jeff ni umujyanama wanjye gusa, murashaka kubicukumbura? Mbahaye rugari. Nta mwanya w’ibyo mfite, kuri njye iyo hari icyo mfite nababwira ku buzima bwite bwanjye, nzababwira. Usibye ko nta n’uwo bireba ibyo."

Mu myaka itandukanye, uyu muhanzi yakunze kuvuga ko azira kuba mu rushako kuko yifuza kubaho yigenga mu gihe aramutse ashatswe n’umugabo ngo atabona uko abaho muri ubwo buzima yifuza.

Sheebah Karungi uri mu bahanzi bihagazeho muri Uganda yatunguranye avuga ko atazashaka umugabo
Yifuza gutwita akabyara gusa ntashakane n'umugabo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top