Sinema

Bahavu yahigitse abarimo Bamenya yegukana imodoka

Bahavu yahigitse abarimo Bamenya yegukana imodoka

Mu ijoro ryakeye ni bwo habaye umuhango wo gutanga ibihembo muri Rwanda International Movie Award (RIMA)aho igihembo nyamukuru cyegukanywe na Bahavu Jeannette wamamaye nka Diane muri City Maid ubu akaba akina muri filime ye bwite yise Impanga.

Ni mu muhango waraye ubereye muri Crown Conference i Nyarutarama muri Kigali tariki ya 1 Mata 2023 aho Usanase Bahavu Jeannette umaze kwandika izina rikomeye muri sinema Nyarwanda yahigitse bagenzi be bagera kuri 18 akegukana igihembo nyamukuru muri ibi bihembo cya ’People’s Choice’ aho yahembwe imodoka.

Yacyegukanye bigendeye ku manota yagize aho yahigitse Benimana Ramadhan (Bamenya), Mugisha Emmanuel (Kibonke), Mugisha James (Mudenge), Uwihoreye Jean Bosco (Ndimbati), Tuyisenge Aime Valens (Boss Rukundo), Kazungu Emmanuel (Mitsutsu), Rusine Patrick (Rusine), Zahabu Francis (Steven), Iradakunda Abouba Ibra (Prince), Dusabe Clenia (Vestine), Uwimpundu Sandrine (Rufonsina), Ishimwe Sandra (Nadia), Umutoni Saranda Oliva (Saranda), Inkindi Aisha (Aisha), Gatesi Kayonga Divine (Tessy), Nyambo Jesca (Nyambo), Igihozo Nshuti Mireille (Phionah), na Rwibutso Pertinah (Lydia).

Bahavu kandi yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka mwiza (best female actress) ni mu gihe filime ye y’Impanga Series ari yo yegukanye igihembo cya filime y’umwaka. Umukinnyi mwiza w’umwaka mu bagabo yabaye Clapton Kibonge.

Muri uyu muhango wo gutanga ibihembo wabaga ku nshuro ya 8 wari watumiwemo abakinnyi bakomeye ba Sinema yaba mu Rwanda, Afurika y’Iburasirazuba ndetse na Nigeria.

Bahavu yegukanye igihembo gikuru, yari yaherekejwe na Fleury muri uyu muhango
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top