Benimana Ramadhan yavuze agahinda yagize nyuma yo gushinjwa ko ari we watumaga Bahavu adahabwa imodoka ye yatsindiye muri RIMA, ibintu byatumye anatumizwaho n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Tariki ya 1 Mata 2023 nibwo hatanzwe ibihembo muri RIMA 2023 (Rwanda International Movie Awards) aho igihembo cya ’People’s Choice Awards’ cy’imodoka cyegukanywe Usanase Bahavu Jeannette wari wagize amajwi menshi.
Gusa iyi modoka ntabwo yahise ayihabwa aho yahise yiyambaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ngo rumufashe, nabwo byafashe igihe kinini kuko hari ibyo batumvikanagaho n’umuterankunga aho we yavugaga ko atayigendamo iriho ibirango by’iyo sosiyete ni mu gihe iyi sosiyete yavugaga ko ari yo masezerano bagiranye na RIMA.
Byasabye ibiganiro byinshi ariko ku munota wa nyuma, Bahavu yemera gufata iyo modoka y’agaciro ka miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda iriho ibirango, yayishyikirijwe tariki ya 15 Gicurasi 2023.
Ubwo ibi byose byabaga, hagiye hasohoka inkuru nyinshi aho bamwe bavugaga ko nayanga bari buze kuyiha Bamenya wari wabaye uwa kabiri mu majwi.
Mu kiganiro Bamenya yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko abantu bamwitwayeho umwikomoko ko yari abyihishe, ibintu avuga ko atari byo cyane ko n’iyo modoka bavuga yarwaniraga, iyo agendamo iyikubye kabiri mu giciro.
Ati “Abantu banyitwayeho umwikomo bari bazi ko ndimo ndahatanira iriya modoka na nyuma y’amatora. Si byo. Imodoka yanjye iguze 2 z’iriya. Byarabaye byararangiye umuntu yatsindiye imodoka yarayitwaye, nagende yishimiye.”
Uku kumwibasira byamuteye umutima mubi kuko ibyo yavugwagaho byari bitandukanye n’ukuri.
Ati “Nagize umutima mubi nyuma kubera ko hari abantu biyumvishaga ko imodoka kuba Bahavu atayihabwa mbiri inyuma, bakanabimbwira, njyewe ndi Ndoli? Ndi Jackson? Ndi Isimbi? Ndi RIMA?”
Bamenya akomeza avuga ko atababajwe n’uko yatsinzwe ahubwo yababaye nyuma y’irushanwa bimye imodoka Bahavu wari wayitsindiye.
Ati “barayimwimye bavuga ko ari njye ubiri inyuma, ngo ninjye urimo kubwira The Cat ngo yibasire Bahavu kandi sindavugana na we kuva nabaho, nkibaza uwo muntu aranshakaho iki? Kandi nyuma na Fleury (umugabo wa Bahavu) yampaga urubuga rwabo rwa ABA ngo mbapositingire abantu bajye baza kurebaho filime, nkabikora ariko nyuma naje gutungurwa n’uko nabo bazi ko mbagambanira, Bahavu bishoboka ko na we ariko yari abizi.”
Ngo byageze aho yitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha abazwa ibintu na we atazi, ahubwo ari akagambane na we yarimo akorerwa.
Ati “Byageze aho nitaba RIB, nyitaba atari ku bushake, RIB irampamagara ngo Bamenya ngwino, ndanga iminsi 2, barambwira ngo nukomeza kwanga turaza kukwifatira, babimbwira ndi hafi yo kuri RBA mpita nkatira ku biro bikuru byabo.”
“Ngo nze ntange amakuru ku gihe. Nashinjwaga ko ndimo ndagumura abantu kugira ngo imodoka ntitangwe, birangire imodoka bayimpaye.”
Yahimije ko ibyo bari barimo hari harimo ubugambanyi bwinshi, ngo na we yaragambaniwe ndetse hari n’uwamugambaniye arabimenya amufasha kugambanirwa.
Icya mbere yahereyeho avuga ko yaba yaranagambaniwe ni uko n’urubuga rwatorerwagaho amatora akirangira bahise barukuraho ntibagaragaza n’uko bakurikiranye mu majwi.
Ibitekerezo
Diane
Ku wa 25-05-2023Mugira frime nziza