Umukinnyi wa filime Nyarwanda, Nyakubyara Chantal wamamaye cyane muri Seburikoko nka Nyiramana, yitabye Imana azize uburwayi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Nzeri 2023 nibwo iyi nkuru y’incamugongo muri Sinema Nyarwanda yamenyekanye.
Umwe mu nshuti z’uyu mubyeyi banakinanaga muri filime, yabwiye ISIMBI ko yazize uburwayi ndetse yari amaze iminsi avuye mu bitaro.
Ati" Yazize uburwayi. Yari amaze iminsi mike avuye kwa muganga, yaguye iwe mu rugo."
Amakuru avuga ko Nyiramana yari amaze igihe arwaye, ngo yarwaye Diyabeti (Diabets) ariko abimenya atinze, nyuma haje kuziramo n’umuvuduko w’amaraso.
Akaba yari amaze iminsi arwariye mu Bitaro by’Akarere ka Nyarugenge ariko yari amaze iminsi 3 bamusezereye yaragiye kurwarira mu rugo.
Nyiramana yakinnye filime zitandukanye ariko yamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane itambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda, Seburikoko akinamo adafite umugabo aho abagabo benshi bo muri Gatoto baba bamutereta.
Ibitekerezo
kanobana james
Ku wa 5-09-2023yoooo yari umumama uzi umwuga Imana imwakire mubayo
Rurihose Janvier
Ku wa 5-09-2023Imana imwakire mubayo kandi imutuze aheza!
Rurihose Janvier
Ku wa 5-09-2023Imana imwakire mubayo kandi imutuze aheza!
Rurihose Janvier
Ku wa 5-09-2023Imana imwakire mubayo kandi imutuze aheza!
Niyomubyeyi Adelaide
Ku wa 4-09-2023Imana imwakire mubayo kd ikomeze abasigaye
Nikuze
Ku wa 3-09-2023Imana imuhe iruhuko ridashira namukundaga cyane yakinaga neza kd avuga neza Imana imwiteho kd Imana yite kubasigaye.
Nikuze
Ku wa 3-09-2023Imana imuhe iruhuko ridashira namukundaga cyane yakinaga neza kd avuga neza Imana imwiteho kd Imana yite kubasigaye.
Marceline dusabiranemarceline
Ku wa 2-09-2023Murakoze kuba mutugezaho amakur !
Marceline dusabiranemarceline
Ku wa 2-09-2023Murakoze kuba mutugezaho amakur !
Hakorimana François
Ku wa 2-09-2023Rest in peace
Hakorimana François
Ku wa 2-09-2023Rest in peace