Siporo

Abatanyuzwe ni abafite inyungu bwite bakuraga muri Rayon - Umuyobozi wa RGB uhamya ko Aba-Rayon babashima

Abatanyuzwe ni abafite inyungu bwite bakuraga muri Rayon - Umuyobozi wa RGB uhamya ko Aba-Rayon babashima

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Yusta Kayitesi yavuze ko abakunzi ba Rayon Sports babashima uburyo bakemuye ikibazo cy’imiyoborere cyari muri iyi kipe.

Yabitangaje ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 5 Gicurasi 2024 ubwo hasozwaga irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup.

Dr Yusta Kayitesi ubwo yari abajijwe niba babona ikibazo cyari muri Rayon Sports cyarakemutse ndetse niba hari n’ababashima, yavuze ko ikibazo cyari muri iyi kipe ari imiyoborere kandi cyacyemutse, ndetse abakunzi b’iyi kipe barabashima.

Ati "Ku byo tubona, ibihe ikipe yari irimo icyo gihe, amakimbirane yari ahari, mujye mwibuka ko byanabaye turi muri COVID-19 nta mikino ihari, ni nacyo kibigira ikibazo cy’imiyoborere, ntabwo abantu bakinaga, abantu kugirana ibibazo kuri ruriya rwego badakina, bikubwira ko icyo bapfaga kitari umupira."

"Uyu munsi uko ikipe ihagaze n’uko umupira umera, ibyo ni ibibera mu kibuga ariko icyari kigamijwe ni ukugira ngo ikipe igire ubuyobozi, bwita ku nyungu z’ikipe kandi bitarimo urujijo kuko kiriya gihe twari dufite abantu bamwe bavuga ngo ni abanyobozi, n’abandi bavuga ngo ni abayobozi, icyo twakemuye byari ikibazo cy’imiyoborere kandi nk’uko ubivuze hari abatubwiye ko mu bibazo ikipe ifite nta kibazo cy’imiyoborere ifite."

Ku bavuga ko ikipe bayatswe, RGB ikizanira ubuyobozi ishaka, Dr. Yusta Kayitesi yavuze ko atazi abo ba nyiri ikipe kuko umuryango utari uwa leta utagira ba nyirawo bafite amazina bwite.

Ati "Ntabwo nzi abitwa ba nyiri ikipe, umuryango utari uwa Leta ntugira ba nyirawo bafite amazina bwite, uba ari umuryango ushingiye ku nyungu rusange."

Yakomeje avuga ko abayobozi b’ikipe atari ba nyirayo kuko atari umutungo bwite wa bo.

Ati "Abayobozi b’ikipe ntabwo ari ba nyirayo, ntabwo ari umutungo bwite w’ikipe, birashoboka ko hari umuntu wari ufite inyungu akura mu ikipe, yabangamiwe n’inyungu akura mu ikipe, n’ubundi abagize ikipe ya Rayon Sports ni bo batubwiye ibibazo by’imiyoborere yari ihari."

Yakomeje kandi avuga ko RGB itigeze yizana muri Rayon Sports ahubwo abayirimo ari bo babandikiye, bakandikira na Perezida wa Repebulika bamumenyesha ibibazo ikipe ifite.

Muri 2020 ubwo Rayon Sports yagiraga ibibazo mu miyoborere, byabaye ngombwa ko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rubizamo nk’urwego rushinzwe kureberera imyiryango (Associations) maze rweguza Munyakazi Sadate wari perezida w’uyu muryango maze bashyiraho komite y’inzubacyuho yari iyobowe na Murenzi Abdallah bayiha ukwezi ko gutegura amatora, maze mu Kwakira 2020 batora Uwayezu Jean Fidele.

Mu kwakira 2024, azaba ashoje manda ye y’imyaka 4 aho avuga ko kongera kwiyamamaza bizaterwa n’abamutoye n’imbaraga azaba afite, n’aho kuba yarazanywe atari byo.

Dr Yusta Kayitesi yavuze ko ikibazo cy'imiyoborere cyari muri Rayon Sports cyacyemutse
Hari ababona Uwayezu Jean Fidele nk'umuyobozi wazanywe na RGB kuruta uwatowe n'abakunzi ba Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top