Siporo

Ntabwo umwaka wanjye wagenze neza - Apam wa APR FC wagize ubutumwa agenera abafana

Ntabwo umwaka wanjye wagenze neza - Apam wa APR FC wagize ubutumwa agenera abafana

Umunya-Cameroun ukinira APR FC, Apam Assongwe Bemol yavuze ko umwaka we wa mbere muri APR FC wamugendekeye nabi cyane kubera imvune ariko yizeye umwaka utaha azitwara neza.

Apam ni umukinnyi ukina asatira anyuze ku mpande, yageze muri APR FC muri Nyakanga 2023 akaba yarasinyiye iyi kipe imyaka 2.

Umwaka we wa mbere ntabwo wamugendekeye neza kuko yagize imvune nyinshi n’igihe yari muzima nta musaruro yatanze kuko yabuze icyizere cy’umutoza.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Apam yavuze ko mu mwaka ayimazemo yasanze APR FC ari ikipe nziza, ndetse akaba yishimiye kwegukana igikombe.

Ati "APR FC ni ikipe nziza, ifite intego ngari, yaduhaye buri byose kugira ngo twitware neza, ndishimye kuba twegukanye igikombe."

Yakomeje avuga ko umwaka we wa mbere yagize imvune zamuzengereje ariko akaba yizeye ko umwaka utaha bizagenda neza.

Ati "Urabizi imvune ni cyo kintu kiba wakwifuriza umukinnyi kugira, ariko ni umupira w’amaguru iyo ugize imvune uba ugomba kubyakira, umwaka utaha nizeye ko nzakora ibirenze."

Yijeje abakunzi b’iyi kipe ko bagiye gukora cyane ku buryo umwaka utaha w’imikino bazaba bameze neza kurushaho.

Ati "Abakunzi ba APR FC icyo nababwira ni uko tugiye gukora cyane kugira ngo tuzabe tumeze neza kurushaho umwaka utaha. Umwaka utaha ndacyahari rwose."

Apam Assongwe Bemol w’imyaka 23 yageze muri APR FC avuye mu ikipe y’iwabo muri Cameroun ya Apejes FC.

Apam yavuze ko atagize umwaka mwiza kubera imvune
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ndabikunze Bertin
    Ku wa 18-05-2024

    Apam numukinnyi mwiza turamukunda cyane Kandi namubwira ATI conguratirations mukongera imbaraga agashaka insinzi Kandi akirinda icyamuteranya nabafana gusa Apam wacu respect too you.

  • Apr niyubahwe ubu ni iteka ryose mu kwegukana champion

  • Apr niyubahwe ubu ni iteka ryose mu kwegukana champion

  • Tuyizere olivier
    Ku wa 14-05-2024

    Wap sinamugura kbx

  • Dukundimana theogene
    Ku wa 14-05-2024

    APR FC turayikundacyane izakomeze iduhe ibyishimo ibihebyiza

  • Dukundimana theogene
    Ku wa 14-05-2024

    APR FC turayikundacyane izakomeze iduhe ibyishimo ibihebyiza

IZASOMWE CYANE

To Top