Siporo

Police FC yatanze umuyoboro wa 4G kuri Kiyovu Sports (AMAFOTO)

Police FC yatanze umuyoboro wa 4G kuri Kiyovu Sports (AMAFOTO)

Police FC yanyagiye Kiyovu Sports ibitego 4-0 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa kabiri wa shampiyona ya 2024-25.

Ni umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Nzeri 2024.

Police FC ikaba yabonye igitego hakiri kare ku munota wa 13 cyatsinzwe na Ishimwe Christian ku mupira yari ahawe na Bigirimana Abedi.

Uyu mukinnyi ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira yaje kwishyura Bigirimana Abedi ku munota wa 36 na we amuha umupira mwiza ahita atsindira Police FC igitego cya 2.

Ku munota wa 50 Mugisha Didier yaje gutsindira Police FC igitego cya gatatu ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

Ani Elijah wari wagiye ahusha uburyo butandukanye yaje gutsindira Police FC agashinguracumu ku munota wa 85. Umukino warangiye ari 4-0.

Police FC izagaruka mu kibuga ku Cyumweru ikina na Vision FC mu mukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top