Umugongo ntiwabaniye Umwongereza Crawford wasezerewe n’Umurundi muri Rwanda Open igeze muri 1/4
Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis rya Rwanda Open M25 rigeze muri 1/4 aho Umwongereza Olivier Crawford wahabwaga amahirwe yikuye mu irushanwa kubera ikibazo cy’umugongo.
Uyu munsi ni bwo hakinwaga 1/8 cya Rwanda Open imaze iminsi ibera mu Rwanda, gusa habayemo gutungurana.
Oliver Crawford wabaye uwa 3 umwaka ushize akaba yahabwaga amahirwe muri uyu mwaka yaje kwikura mu irushanwa nyuma yo kugira ikibazo cy’umugongo bituma Umurundi bari bahanganye Guy Orly Iradukunda akomeza mu kindi cyiciro.
Indi mikino yabaye Umufaransa Corentin Denolly yasezereye Umunya-Mexico Rodrigo Alujas ku maseti 2-0 (7-6, 7-6). Umuholandi Max Houkes yasezeye Umuhinde Siddhant Banthia ku maseti 2-0 (6-2, 6-0).
Umufaransa Florent Bax yatsinze amaseti 2-0 (6-3, 6-3) Umunyamerika Kumar Pranav. Umutalitani Manuel Plunger yasezereye Umunyamisiri Mohamed Safwat ku maseti 2-0 (7-5, 6-4). Umuhinde Bharath Nishok Kumaran yasezereye mwene wa bo Adil Kalyanpur ku maseti 2-1 (4-6, 7-5, 6-2).
Umunyamerika Preston Brown yasezerewe n’Umunya-Venezuela Brandon Perez amutsinze amaseti 2-0 (6-3, 6-4) ni nako Denis Constantin Spiridon.
Ibitekerezo