Siporo

Abakinnyi 11 beza bazaba bari ku isoko nyuma ya shampiyona y’u Rwanda umwaka w’imikino 2020-2021(AMAFOTO)

Abakinnyi 11 beza bazaba bari ku isoko nyuma ya shampiyona y’u Rwanda umwaka w’imikino 2020-2021(AMAFOTO)

Shampiyona y’u Rwanda umwaka w’imikino wa 2020-2021 uragana ku musozo n’ubwo ari bwo ugitangira. Ni shampiyona izakinwa amezi abiri gusa, yagiye isubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus ariko nyamara amasezerano y’abakinnyi yo ntiyahagaze ku buryo n’ubwo igihe kinini batakiniye amakipe yabo ariko bazaba basoje amasezerano mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.

Iyi shampiyona yatangiye tariki ya 1 Gicurasi 2021 ikaba izasozwa tariki ya 29 Kamena 2021, nibwo hazamenyekana ikipe itwaye igikombe n’iya kabiri zikaba zizasohokera u Rwanda mu marushwa Nyafurika.

Abakinnyi barimo gusoza amasezerano yabo ni benshi, yaba mu makipe y’ibigugu ndetse n’andi muri rusange, muri iyi nkuru ISIMBI iragaruka ku rutonde rw’abakinnyi 11 beza bazaba bari ku isiko mu mpera z’uyu mwaka w’imikino, aho amakipe yabo ashobora kubongerera amasezerano cyangwa bagahindura ikipe.

Ikipe ya APR FC niyo ifite abakinnyi benshi muri uru rutonde bigaragara ko barimo gusoza amasezerano yabo.

Muri uru rutonde ntabwo harimo abakinnyi basinye gukina uyu mwaka w’imikino gusa(abasinye amezi 2 ya shampiyona), harimo abasinye guhera ku mwaka kuzamura.

Kwizera Olivier - Rayon Sports

Uyu ni umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports n’Amavubi. Mu Ntangiriro za Nyakanga 2020 nibwo uyu munyezamu yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe w’imikino, yari avuye muri Gasogi United, ubwo shampiyona izaba irangiye na we azaba ari ku mpera z’amasezerano ye.

Mutsinzi Ange Jimmy –APR FC

Ni myugariro ushobora gukina mu mutima w’ubwugarizi cyangwa ku ruhande rw’iburyo, yinjiye muri APR FC mu mwaka w’imikino wa 20219 avuye muri Rayon Sports, yasinye imyaka 2, na we arimo kugana ku mpera z’amasezerano ye.

Niyomugabo Claude – APR FC

Ni myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso, uyu na we ari ku mpera z’amasezerano ye muri APR FC kuko yayisinyiye imyaka 2 muri 2019 ubwo yari avuye muri AS Kigali.

Manzi Thierry – APR FC

Manzi Thierry akaba kapiteni wa APR FC, yinjiye muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu muri 2019 avuye muri Rayon Sports asinya imyaka 2, ikaba irimo igenda igana ku musozo, na we nyuma ya shampiyona azaba yemerewe gufata icyemezo ashaka.

Rugwiro Herve – Rayon Sports

Ni kapiteni wa Rayon Sports wayijemo avuye muri APR FC 2019 ubwo iyi kipe yari imwirukanye, yasinyiye Rayon Sports imyaka 2 irimo kugana ku musozo.

Niyonzima Olivier Seif – APR FC

Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga, na we arimo kugana ku mpera z’amasezerano ye muri APR FC yagiyemo muri 2019 avuye muri Rayon Sports.

Nsabimana Eric Zidane – AS Kigali

Ni umukinnyi ukina mu kibuga hagati na we urimo usoza amasezerano ye muri AS Kigali, muri 2019 nibwo yari yongereye amasezerano y’imyaka 2 akinira ikipe y’abanyamujyi.

Manishimwe Djabel – APR FC

Uyu mukinnyi ushobora gukina inyuma ya rutahizamu cyangwa agasatira anyuze ku ruhande, ni umwe mu binjiye muri APR FC 2019 avuye muri Rayon Sports. Transfer ye yaravuzwe cyane kuko byabanje kuvugwa ko yagurishijwe muri Gor Mahia ariko yisanga yambaye umukara n’umweru, nyuma ya shampiyona na we azaba asoje amasezerano ye.

Nshuti Dominique Savio – Police FC

Semababa wa Police FC, Nsuti Dominique Savio akaba na visi kapiteni w’iyi kipe ni umwe mu bakinnyi barimo gusoza amasezerano yabo. Yinjiye muri Police FC muri 2019 amaze kwirukanwa muri APR FC.

Hakiziamna Muhadjiri – AS Kigali

Umwaka ushize mu ntangiriro za Kanama nibwo Muhadjiri wavuzwe mu makipe nka Rayon Sports, hari nyuma yo gutandukana na Emirates Club muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yahise asinyira AS Kigali umwaka umwe, ubu ari ku musozo.

Babuwa Samson – Kiyovu Sports

Rutahizamu w’umunya-Nigeria wabaye uwatsinze ibitego byinshi mu mwaka w’imikino wa 2019-2020 ubwo yari muri Sunrise FC. Mu mpeshyi ya 2020 yahise asinyira Kiyovu Sports umwaka umwe urimo kurangira, gusa nta mikino myinshi yayikiniye bitewe n’ibihe bya Coronavirus.

Si aba gusa kuko hari n’anadi mazina menshi kandi azwi azaba asoje amasezerano nyuma y’uyu mwaka w’imikino harimo nka Sugira Ernest n’ubwo ari intizanyo muri Rayon Sports azaba asoje amasezerano ya APR FC, kapiteni wa Police FC, Aimable Nsabimana, rutahizamu wa Rayon Sports, Drissa Dagnogo n’abandi.

Uko baba bahagaze mu kibuga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top