Siporo

Abakinnyi 5 bazaba bagize Team Rwanda muri Tour du Rwanda 2021

Abakinnyi 5 bazaba bagize Team Rwanda muri Tour du Rwanda 2021

Harabura iminsi 3 gusa isiganwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare rizenguruka igihugu rigatangira(Tour du Rwanda 2021), abakinnyi bazaba bagize Team Rwanda muri iri siganwa bakaba bamaze kumenyekana.

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ‘FERWACY’, ryamaze gutangaza amazina y’abakinnyi batanu bazaba bagize Team Rwanda muri Tour du Rwanda 2021 izaba guhera ku wa 2 -9 Gicurasi 2021.

Aba bakinnyi bakaba bayobowe na Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda 2018, Nsengimana Jean Bosco ufite Tour du Rwanda 2015, Uhiriwe Byiza Renus, Gahemba Bernabe(murumuna wa Areruya Joseph) na Muhoza Eric.

Tour du Rwanda izaba ku nshuro ya 13 kuva ibaye mpuzamahanga, ni ku nshuro ya gatatu izaba ibaye iri ku rwego rwa 2.1.

Uduce twa Tour du Rwanda 2021

Agace ka 1: Kigali Arena-Rwamagana: 115’6 km
Agace ka 2: Kigali (MIC)-Huye: 120,5 Km
Agace ka 3: Nyanza-Gicumbi: 171,6 Km
Agace ka 4: Kigali (Kimironko)-Musanze : 123,9 Km
Agace ka 5: Nyagatare-Kigali : 149,3 Km
Agace ka 6: Kigali-Kigali: 152,6 Km
Agace ka 7: Kigali-Kigali: 4,5 Km (ITT)
Agace ka 8: Kigali (Canal Olympia) Kigali (Canal Olympia): 75, 3 Km

Abakinnyi 5 ba Team Rwanda bazakina Tour du Rwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Christine
    Ku wa 29-04-2021

    Ndishimye ubwo Mugisha Samuel agaragaye muri iyi team. Tuzayitwara nta shiti. Rwanda oyeeee

  • Christine
    Ku wa 29-04-2021

    Ndishimye ubwo Mugisha Samuel agaragaye muri iyi team. Tuzayitwara nta shiti. Rwanda oyeeee

IZASOMWE CYANE

To Top