Siporo

Abakinnyi byavugwaga ko bafunzwe babyigaramye

Abakinnyi byavugwaga ko bafunzwe babyigaramye

Ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Kane ni bwo haje inkuru ivuga ko abakinnyi babiri b’abanyarwanda, Serumogo Ally wa Kiyovu Sports na Habimana Hussein Eto’o wa Rayon Sports batawe muri yombi nyuma yo gufatwa banywa inzoga banasakuriza abaturanyi.

Byavugwaga ko bafashwe mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 23 Mata 2020 bari mu rugo rwa Habimana Hussein aho atuye ari ho polisi yabasanze banywa inzoga bari kumwe n’abandi bahita bajya kubafunga.

Byabaye mu gihe polisi y’u Rwanda yasabye abantu kwirinda ingendo zitari ngombwa, abantu bakaguma mu ngo za bo kandi bakirinda ikintu cyatuma bahura ari benshi mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

Serumogo Ally umwe mu bavugwaga ko bafunze yabwiye ISIMBI ko atigeze afungwa yiriwe mu rugo kandi icyongeye kuri ibyo akaba atanywa inzoga.

Yagize ati“ni ukuvuga ibyo batazi, njyewe ndi mu rugo, niriwe mu rugo ikindi kandi ubu nava Nyamirambo nkagera Kicukiro gute? Icyongeye sinywa inzoga ibintu banditseho ngo bamfashe nanyweye inzoga, ni birebire.”

Habimana Hussein we akaba yavuze ko nta hantu na hamwe yigeze ahurira n’ikosa ryatuma afungwa, aho ahamya ko na we yiriwe mu rugo.

Yagize ati“ntabwo nigeze ngira aho mpurira n’ikosa ryatuma mfungwa. Uyu munsi niriwe mu rugo nk’uko amabwiriza ya Leta abidusaba, nabonye inkuru bahamya ko ndi muri gereza ariko barambeshyera ndi mu rugo. Biransaba gukurikirana menye ikibyihishe inyuma.”

N’ubwo uyu musore yatangaje aya magambo, amakuru agera ku ISIMBI avuga ko we yari yafunzwe afatiwe Kimihurura aho abana na mugenzi we ukinira Kiyovu Sports, Mbogo Ally aho bari bageze kuri 5, bari kumwe n’uwitwa Bonane Ibrahim, Umutoni Denyse na Jeaninne Dubois, polisi ikaba yabafashe kubera kunywa inzoga no gusakuriza abandi.

Ubwo bari bageze kuri sitasiyo ya polisi, uyu myugariro wa Rayon Sports yaje kugaragariza polisi ko arwaye ikamurekura ariko ikazagumya kumukurikirana ndetse akaba ari no mu bantu polisi yerekanye yafashe.

Mbogo Ally we yagumye afunze azira kunywa inzoga no guteranya abantu benshi mu rugo iwe mu gihe amabwiriza yo kwirinda COVID-19 abibuza.

Serumogo Ally we ntabwo yigeze afungwa nk'uko abyivugira
Bahimana Hussein n'ubwo abihakana ariko amakuru avuga ko yari afunze
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top