Siporo

Abanyarwanda bashyizwe igorora ku mukino wa Ethiopia n’Amavubi

Abanyarwanda bashyizwe igorora ku mukino wa Ethiopia n’Amavubi

Ibiciro byakubiswe hasi ku mukino wo u Rwanda rugomba kwakiramo Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN 2023 aho itike ya make ari 1000 frw.

Uyu mukino uzaba tariki ya 3 Nzeri 2022 ubere kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye uzasiga hamenyekanye ikipe igomba kubona itike ya CHAN 2022 izabera muri Algeria aho hagati y’u Rwanda na Ethiopia, umukino ubanza wabereye Dar es Salaam amakipe yombi yanganyije 0-0.

Mu rwego rwo korohereza abanyarwanda ngo bazaze kureba uyu mukino bashyigikire ikipe y’igihugu izaba igiye no gukinira kuri iyi stade umukino wa mbere nyuma yo kuvugururwa, ibiciro babyoroheje ugereranyije n’indi mikino yatambutse.

Kuri ubu kwinjira kuri uyu mukino ni amafaranga ibihumbi 15 mu myanya y’icyubahiro, ibihumbi 5 ahasakaye ni mu gihe ahasigaye hose ari amafaranga y’u Rwanda 1000.

Amavubi arakina na Ethiopia ku wa Gatandatu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Tuyizere Joseph Bonheur
    Ku wa 3-09-2022

    Nibyiza.
    Nnex Television Rwanda
    Irawunyuzaho, kuburyo Abatarabasha kugera kuri Stade Baribuwurebe?

  • Tuyizere Joseph Bonheur
    Ku wa 3-09-2022

    Nibyiza.
    Nnex Television Rwanda
    Irawunyuzaho, kuburyo Abatarabasha kugera kuri Stade Baribuwurebe?

IZASOMWE CYANE

To Top