Siporo

Abegukanye ibihembo muri Kigali Peace Marathon amaso agiye guhera mu kirere, RAF yavuze icyabuze

Abegukanye ibihembo muri Kigali Peace Marathon amaso agiye guhera mu kirere, RAF yavuze icyabuze

Ukwezi kwaririrenze harangiye Marathon Mpuzamahanga ya Kigali yitiriwe Amahoro (Kigali Peace Marothon) ariko abegukanye ibihembo nta kintu barabona, ni mu gihe federasiyo ya Athletisme ivuga ko byatewe n’itinda ry’ibizami bafashwe kugira ngo barebe ni ba nta miti yongera imbaraga bakoresheje.

Tariki ya 20 Kamena nibwo iri siganwa ryabaye aho ryabaye mu bice bibiri, Igice cya Marathon( Half Marathon) ndetse na Marathon yuzuye byose akaba ari mu bagabo n’abagore.

Bamwe mu banyarwanda begukanye imidali bakaba babwiye ISIMBI ko kugeza ubu batarabona ibihembo byabo batsindiye, ni mu gihe bahamyaga ko abanyamahanga bo babibonye.

Umutangana Olivier akaba umunyamabanga wa RAF, yabwiye ISIMBI ko impamvu ibi bihembo bitaratangwa ari uko hatarasohoka ibisubizo bya Doping kandi ko atari abanyarwanda gusa batarabibona n’abandi babitsindiye ntabyo babonye.

Ati “Ntabwo ari byo. Nta n’umunyamahanga urabibona, si n’ikibazo ni ibintu biri tekinike, ni ukuvuga ngo buriya muri Marathon iyo isiganwa ryabaye dukoresha ikizamini cya doping(kureba ko nta biyobyabwenge bakoresheje), icyo kizami rero bafata 3 ba mbere muri buri cyiciro bakabakorera icyo icyo kizami, ubundi kimara ukwezi, ariko kubera ikibazo cya COVID-19 byatinze kuza, ubundi bifatirwa mu Rwanda ariko basuzumirwa muri Afurika y’Epfo.”

“Tumaze iminsi twarandikiwe batubwira ko ibisubizo tuzabibona bitinzeho gato kubera ko ababikoraga bamaze iminsi baragiye muri Lockdown(Guma mu Rugo) nta kindi. Impamvu tutabitanga ushobora guha umuntu icyo gihembo ibisubizo bikazagaragaza ko uwo munsi yari yakoresheje iimiti yongera imbaraga(dope), icyo gihe igihembo gihabwa umukurikiye, ukimuhaye rero urumva ko yaba ariye mugenzi we.”

Mu cyiciro cy’abagabo basiganwa igice cya Marathon (ibilometero 21), uwa mbere yabaye Umunyarwanda Nimubona Yves usanzwe ukinira APR AC, yakurikiwe n’abanya-Kenya babiri; Kimining Shadrack Korir na Joel Mwangi Maina.

Mu bagore, Yankurije Marthe ukinira APR AC, yabaye uwa mbere akurikirwa na mugenzi we bakinana, Musabyeyezu Adeline ni mu gihe umunya-Kenya Edna Jorono Kimitei yabaye uwa gatatu.

Mu bagabo, Isiganwa rya Marathon (y’ibilometero 42) ryegukanywe n’Umunya-Ethiopia Derseh Kindie w’imyaka 22, akurikirwa na Afewerki Hidru Berhane ni mu gihe Bekebo Meseret wo muri Ethiopa, yabaye uwa gatatu.

Mu cyiciro cy’abagore, isiganwa rya Marathon ryegukanywe na Isgah Cheruto wo muri Kenya, akurikirwa n’Umunya-Ethiopia Melhawi Kesete, Umunya-Eritrea Teweldebrhan Lemlem aba uwa gatatu.

Yves yabaye uwa mbere muri Half Marathon mu bagabo
Yankurije Marthe yabaye uwa mbere mu bagore muri Half Marathon
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top