Siporo

APR FC, AS Kigali, Rayon Sports, Police FC … Zaba zigiye kongera gusuhuka?

APR FC, AS Kigali, Rayon Sports, Police FC … Zaba zigiye kongera gusuhuka?

Nyuma y’uko Stade Regional yari isanzwe ikoreshwa n’amakipe arenga 5 yakira imikino yayo muri shampiyona, birasaba ko yongera gusuhuka akajya gutira ibibuga.

Stade Regional igiye kongera gufungwa nta kipe izongera kuhakinira kuko mu kwezi gutaha kwa Werurwe 2022 izongera kuvugururwa hasozwa ibyo CAF na FIFA bayisabye.

Muri Mata 2021 ni bwo CAF yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko Stade u Rwanda rufite itemerewe kwakira imikino mpuzamahanga aho bayisabye kuvugurura Stade ya Kigali (Stade Regional).

Icyo gihe Stade yahise ifungwa ndetse amakipe yakiriraga kuri iyi Stade amwe ajya i Huye, Muhanga na Bugesera.

Nyuma yo kuvugurura Urwambariro(Dressing Room), Ubwiherero, tapis(yo mu rwambariro), gusiga amarangi, guhindura intebe z’abasimbura(bench), CAF yabahaye uburenganzira bw’agateganyo ariko n’ibisigaye basabwa kuzabikora.

Amakuru ISIMBI yamenye ndetse yanahawe n’umwe muri komite ya AS Kigali ni uko mu kwezi gutaha imirimo yo gukomeza kuvugurura iyi Stade izakomeza.

Hakaba haburamo ibintu 3, intebe z’abafana bicaraho aho kwicara kuri sima ku buryo hanamenyekana umubare nyirizina iyi Stade yakira, kubaka icyumba cy’itangazamakuru ndetse no kubaka icyumba cyo kuyigenzuriramo (Control Room).

Ibi bivuze ko amakipe agera ku 8 (Gorilla FC, Gasogi United, AS Kigali, AS Kigali, Kiyovu Sports, Rayon Sports, Police FC na APR FC) zahakiriraga zizongera gusuhuka zigashaka ahandi zakirira.

Nka shampiyona ishize ubwo iyi stade yarimo ivugururwa, APR FC yakiriraga i Huye, AS Kigali yakiriraga i Muhanga, Rayon Sports, Police FC, Gorilla FC, Gasogi United zakiriraga i Bugesera ni mu gihe Kiyovu Sports yakiriraga ku Mumena.

Stade Regional igiye kongera kuvugururwa
Stade Regional igiye kongera kuvugururwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top