Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Niyibizi Ramadhan na Bizimana Yannick byahesheje intsinzi iyi kipe y’ingabo z’igihugu imbere ya Rutsiro FC.
Wari umukino usoza umunsi wa 13 aho APR FC yatangiye neza kuko amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0 cyatsinzwe na Niyibizi Ramadhan ku munota wa 43.
Iyi kipe yari yakomeje gushakisha ibitego byinshi, yaje kubona igitego cya 2 cyatsinzwe na Bizimana Yannick ku munota wa 66.
Rutsiro yari imbere y’abafana ba yo yagerageje uko yakwishyura ibi bitego ariko biranga umukino urangira ari 2-0.
Nyuma y’umunsi wa 13, Rayon Sports ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona na 28, AS Kigali ya kabiri ifite 27, Kiyovu Sports na APR FC zifite 24, Gasogi United ikagira 22 ni mu gihe Police FC na Musanze FC zifite amanota 20.
Uko umunsi wa 13 wagenze
Tariki ya 10 Ukuboza 2022
Kiyovu Sports 1-0 Police FC
Marines FC 0-0 Gorilla FC
Tariki ya 11 Ukuboza
AS Kigali 4-0 Espoir FC
Mukura 0-1 Bugesera FC
Musanze FC 0-1 Gasogi United
Etincelles FC 3-2 Rayon Sports
Sunrise FC 5-1 Rwamagana City
Ku wa Mbere tariki ya 12 Ukuboza 2022
Rutsiro FC 0-2 APR FC
AMAFOTO: Jules
)
Ibitekerezo
N
Ku wa 13-12-2022N
IRAMBONA ALEXIS
Ku wa 13-12-2022MUBWIRE ABONGEREZ NUBUFARANSA BYARANGIYEBITE MURABA MUKOZE
IRAMBONA ALEXIS
Ku wa 13-12-2022APER KOMEREZAHO BIRASHOBOKA KOYAJYITWARA TUYINYUMA UBWO NDIMUHANGA NYARUSANG AMAHIRWEMASA
INNOCENT
Ku wa 12-12-2022NIHORWAJYA MWARO HASIGAYE REYONAYO TUKAYITE RABITATU BYIHUSE MAZUBUNDI TUKEGERA IMBEREKU GEZADU TWAYENI GIKOMBE KABIZAKANDI NICYAEPIYA RANTAYA NDIMAGAMBO BYOPE