Siporo

Arabyina amataha! Uwayezu Jean Fidele wiswe ’umuyobozi w’umutsindirano’ wa Rayon Sports azibukirwa kuki?

Arabyina amataha! Uwayezu Jean Fidele wiswe ’umuyobozi w’umutsindirano’ wa Rayon  Sports azibukirwa kuki?

Harabura igihe gito Uwayezu Jean Fidele agasoza manda ye nk’umuyobozi wa Rayon Sports, ntaremeza niba azongera kwiyamamariza kuyobora iyi kipe, gusa amahirwe menshi ni uko atazakomeza nubwo yatowe benshi bakamwita umuyobozi w’umutsindirano bitewe n’uburyo yagiyeho. Ese iyi manda ye izarangira mu Kwakira azibukirwa kuki?

Tariki ya 24 Ukwakira 2020 ni bwo Uwayezu Jean Fidele yatorewe kuyobora Rayon Sports mu gihe cy’imyaka 4. Mu Kwakira 2024 ni bwo hazaba amatora ya Komite Nyobozi nshya.

Rayon Sports yari imaze igihe mu bibazo bijyanye n’imiyoborere yatumye na Leta ibyinjiramo aho Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) na Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS) muri Nzeri 2024 bahisemo gusesa ubuyobozi bw’uyu muryango wari uyobowe na Munyakazi Sadate bagashyiraho Komite y’inzibacyuho yayobowe na Murenzi Abdallah ahabwa inshingano zo kuba yateguye amatora ya Komite Nyobozi nshya ya Rayon Sports mu minsi 30.

Byatangiye Uwayezu Jean Fidele agitorwa, bamwe ntibamwemeraga cyane ko bavugaga ko ari umuyobozi bazaniwe (umutsindirano) cyane ko uretse kuvuga ko ari umukunzi wa Rayon Sports nta bikorwa bya yo yakunze kugaragaramo, ibintu we yigeze gusobanura ko atari umwana utoragura imipira ngo arahora ku kibuga.

Gusa Umunyarwanda yabivuze neza ngo "Ntawuvuma Iritararenga", buri ngoma igira abayo, hari abari bafite icyizere ko ibibazo muri Rayon Sports bigiye kurangira, ibintu agiye kubishyira ku murongo.

Na we yabahaye icyizere tariki ya 30 Ukwakira 2020 mu muhango wo guhererekanya ububasha hagati ya Komite y’inzibacyuho ndetse na Komite nshya ya Rayon Sports aho Uwayezu Jean Fidele yavuze ko amateka y’ibibazo muri Rayon Sports arangiye.

Ati “Baca umugani mu Kinyarwanda ngo nta joro ridacya, ngo nta mvura idahita. Rayon Sports imaze iminsi mu icuraburindi, abafana ba yo, abakunzi ba yo, abakunzi b’umupira barababaye, bagira agahinda, ariko ahari abagabo beza, abagore beza, ntabwo hagwa ibara. Amateka mabi y’ibibazo muri Rayon Sports ararangiye, amateka y’ibyishimo n’indangagaciro ziranga Aba-Rayon aratangiye.”

Iyi mbwirwaruhame yagaruye ihumure mu bakunzi ba Rayon Sports, batangira kugira icyizere ko bagiye kongera guhangamura ibihangange.

Gusa hadaciye kabiri bamwe batangiye gusa n’abakemanga ko azabigeraho ndetse ko ashobora kuba aje mu bintu atazi neza aho yavuze ko nta mafaranga ye azashyira muri iyi kipe ndetse ku myitozo ya mbere ya Rayon Sports yavugaga ko atangije amahugurwa aho kuba imyitozo byatunguye benshi.

Ubundi Uwayezu Jean Fidele atorerwa kuyobora Rayon Sports yari yitezweho ibintu bibiri by’ingenzi kubaka ikipe ikomeye itwara ibikombe ndetse no kugarura ubumwe bw’Aba-Rayon agahuza benshi mu bayigiye kure (abari mu ishyamba).

Benshi banyuzwe n’uburyo bw’imiyoborere yashyizeho

Uwayezu Jean Fidele icyerekezo yashyizeho cy’uburyo ikipe yabaho n’uburyo yayoborwamo byanyuze benshi kuko ubona ko uretse Komite Nyobozi ikipe ifite abakozi bahoraho bafite amasezerano kandi bahembwa buri kwezi.

Ibi kandi bikiyongera ku kuba kuva yageramo ibintu abantu bari bamenyereye ko amakuru y’ikipe asangwa mu muhanda byaragabanutse, ikipe itangira kugira ibanga rikomeye.

Yaragerageje gushaka uburyo ikipe yabaho idateze amafaranga y’umuntu umwe, yashatse abafatanyabikorwa bikorwa batandukanye binjiriza Rayon Sports amafaranga atari make, ibi bigaragararira ku mwambaro w’iyi kipe aho uba utatse ibirango by’amakompanyi atandukanye.

Yagerageje kandi gukemura ibibazo by’imishahara ikipe igerageza guhembera ku gihe, nubwo hari igihe cyageraga bakabajyamo ibirarane ariko si nka mbere abakinnyi bajyaga bigumura bakanga gukora imyitozo kuko ubu ishobora gutinda ariko abakinnyi baba bafite icyizere ko bazahembwa kandi bikaba ari ko bigenda. Si nka mbere aho hari n’abatandukanaga n’ikipe ikibarimo ibirarane by’imishahara.

Igihe kinini cya manda ye yakoze ari wenyine

Ubwo yatorwaga, ni nabwo hatowe n’abandi bari muri Komite Nyobozi ye aho visi perezida wa mbere yabaye Kayisire Jacques mu gihe visi perezida wa kabiri yabaye Ngoga Roger Aimable n’aho umubitsi aba Ndahiro Olivier.

Uko iminsi yagendaga ishira ni ko byagaragaraga ko arimo akora wenyine aho aba bari bamwungirije bose mu bihe bitandukanye ntabwo bongeye kugaragara mu bikorwa bya Rayon Sports.

Amakuru avuga ko bagiye badahuza ku bintu bimwe na bimwe bose bahitamo kwegura, asigara asa n’aho ari wenyine afashwa n’Umunyamabanga wa Rayon Sports, Patrick Namenye waje ashinzwe ibijyanye n’imishinga ibyara inyungu muri Rayon Sports ndetse na DAF, Adrien.

Kubaka ikipe ikomeye itwara ibikombe byaranze

Ntabwo yahiriwe n’umwaka we wa mbere muri Rayon Sports kuko hari muri COVID-19, iyi shampiyona yakinwe mu matsinda, mu itsinda ry’amakipe ahatanira igikombe yasoje ku mwanya wa 7.

Umwaka wakurikiyeho wa 2021-22 ikipe yagerageje guhatana ariko n’ubundi biranga isoza ku mwanya 4 n’amanota 48 irushwa inota rimwe na AS Kigali ya 3, Kiyovu Sports ya kabiri yari ifite 65 n’aho APR FC yegukanye igikombe n’amanota 66.

Abakunzi b’iyi kipe bari batangiye kwiheba bongeye kugarura icyizere mu mwaka w’imikino wa 2022-23 ubwo ikipe yegukanaga igikombe cy’Amahoro igatsindira kongera gusohoka nyuma hafi y’imyaka 4 itagaragara ku ruhando Nyafurika, gusa muri shampiyona yari yasoje ku mwanya wa 3 inyuma ya APR FC na Kiyovu Sports.

Wari umwaka mwiza kuri Rayon Sports kuko baje no kwegukana igikome kiruta ibindi mu gihugu ‘Super Cup’ batsinze mukeba APR FC 3-0, perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yari atangiye kubigendera noneho yumva uburyohe bw’intsinzi, gusa byaje kugabanywa na Al Hilal Benghazi yo muri Libya yababujije kujya mu matsinda ya CAF Confederation Cup kandi nyamara imikino yose yarebereye i Kigali.

Bigendanye n’imyaka yabanje, benshi bari bafite icyizere ko umwaka uzakurikiraho bizaba byiza kurushaho, gusa si ko byagenze kuko byarangiye nta gikombe na kimwe yegukanye (mu bitanga itike yo gusohokera igihugu) kuko muri shampiyona yasoreje ku mwanya wa 2 n’aho mu gikombe cy’Amahoro ikurwamo na Bugesera FC muri 1/2.

Bigendanye kandi n’uko amakipe yiyubatse yitegura umwaka w’imikino wa 2024-25, biragoye ko iyi kipe nabwo yazagira icyo yegukana. Kumara imyaka 5 nta gikombe cya shampiyona iregukana ntawabica ku ruhande ko ari ugutsindwa ku bayobozi bayiyoboye.

Byageze aho asa nucika intege kubera amikoro, agasaba abatoza kuzana abakinnyi b’ubuntu nk’uko aheruka kubitangaza mu kiganiro ’Rayon Time’ ko byabayeho mu mwaka ushize w’imikino. Urumva ko abo bakinnyi ntacyo bari gufasha ikipe.

Kugarura ubumwe bw’Aba-Rayon byaranze...

Kimwe mu bintu yari yitezweho ni ukugarura bamwe mu bahoze bayobora Rayon Sports bakongera kuyiba hafi nk’uko byahoze ndetse bakaba bagira n’ubufasha batanga aho biri ngombwa.

Uyu munsi umuntu wavuga ko wayoboye Rayon Sports ugaragara mu bikorwa bya yo ni Munyakazi Sadate bashinja kuba ibibazo Rayon Sports yanyuzemo ari we wabiyishyizemo.

Benshi bumvaga ko nubwo RGB ubwo yakemuraga ikibazo yarasabye abahoze bayobora iyi kipe ndetse benshi bita ba nyira yo kutimvanga mu buyobozi bwa yo bakajya ku ruhande, wari umukoro wa Uwayezu Jean Fidele kongera gutuma biyumva mu ikipe.

Dr Usta Kayitesi wari umuyobozi wa RGB wagize uruhare mu ihindurwa ry’ubuyobozi bwa Rayon Sports, muri Gicurasi 2024 agaruka kuri aba bagabo bitwa ba nyir’ikipe, yagize ati "Ntabwo abitwa ba nyir’ikipe, umuryango utari uwa Leta ntugira ba nyira wo bafite amazina bwite, uba ushingiye ku nyungu rusange, ikipe ikibazo yari ifite ni ubuyobozi, abayobozi b’ikipe ntabwo ari ba nyira yo kandi abagize ikipe ni bo batubwiye ibibazo by’imiyoborere yari ihari tubikemura mu buryo bw’imiyoborere.”

Uwayezu Jean Fidele yagerageje gusa n’uwegera aba bagabo bafata ibyo bakorewe nk’agasuzuguro ariko ntibyagenda neza ngo abiyegereze.

Gusa hari harajemo agatotsi muri 2021 ubwo yanenze bikomeye abayobozi ba Rayon Sports bakoze amazezerano n’Akagera kabahaye imodoka izajya itwara abakinnyi ngo bajye bayishyura gake gake ariko bikaza kurangira Akagera kayisubije (hari ku bwa Mubunyi Paul), yavuze ko ari amasezerano y’igisebo.

Ati "Ni agahinda amasezerano nk’ayo kuyasinya uri umuyobozi, ni igisebo, ni byo bibazo turimo muri Rayon Sports, byarananiranye noneho no kuba imaze igihe, imyaka ingahe iparitse icyo ni ikindi kibazo, twe ibyo tureba ni ibifitiye inyungu Rayon Sports, ushobora kuyizana ikakubera ikindi kibazo, twe turifuza gushaka imodoka nshya igezweho, ikomeye yadukorera akazi kuruta kujya kurwana n’iyaboreye mu Kagera”.

Kunanirwa kongera guhuza aba bagabo batangaga amafaranga muri Rayon Sports ngo bongere bayibe hafi bayifashe, benshi babifata nko kunanirwa kuri we.

Yashyizeho Rayon Sports y’abagore

Kimwe mu bintu azibukirwaho ni ukuba ku ngoma ye ari bwo hashinzwe Rayon Sports WFC ndetse iza ihigika AS Kigali yari yarigaruriye ruhago y’abagore.

Muri 2022 ni bwo iyi kipe yashinzwe ihera mu cyiciro cya kabiri aho yaje no kwegukana igikombe cya shampiyona idatsinzwe, yanageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ariko itsindwa na AS Kigali.

Mu mwaka w’imikino wa 2023-24 ubwo yakinaga icyiciro cya mbere bwa mbere yahise iyegukana ndetse inatwara igikombe cy’Amahoro cya 2024.

Umuyobozi mushya wa Rayon Sports yitezweho iki?

Mu kwezi gutaha k’Ukwakira 2024 ni bwo hazaba amatora ya Komite Nyobozi nshya Rayon Sports, amahirwe menshi ni uko Uwayezu Jean Fidele atazongera kwiyamamariza kuyobora iyi kipe.

Umuyobozi uzamusimbura icyo yaba asabwa ni uguhuza Aba-Rayon akarwanya ishyamba rigacika ndetse no kubaka ikipe itsinda.

Uwayezu Jean Fidele agitorwa yavuze ko amateka y'ibibazo muri Rayon Sports arangiye
Hari igihe cyageze atangira gusogongera ku buryohe bwa ruhago
Uwayezu Jean Fidele anengwa kuba atarabashije kwiyegereza abahoze bayobora Rayon Sports ngo bamufashe
Amahirwe menshi ni uko atazongera kwiyamamariza kuyobora Rayon Sports
Umuyobozi mushya wa Rayon Sports azaba afite aho ahera
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top