Umukino w’umunsi wa kabiri w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 wo u Rwanda rwagombaga kuzakiramo Senegal ntukibereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ahubwo washyizwe muri Senegal.
Uyu mukino uteganyijwe ku wa Kabiri tariki ya 7 Kamena 2022 kuri Stade ya Huye.
CAF yari yamenyesheje u Rwanda ko nta Stade rufite yakwakira imikino mpuzamahanga cyane ko uruhushya rw’agateganyo yari yatanze kuri Stade Regional rwarangiye, ari nabwo basabye kuvugurura Stade ya Huye ngo izakoreshwe muri iyi mikino.
Ubugenzuzi CAF yakoze yasanze iyi Stade ititeguye kwakira uyu mukino ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha.
Nk’uko perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier abivuga hahise habaho ibiganiro basaba ko umukino bari kwakira bawukinira hanze, maze uwo bari kuzasohoka bakawukinira mu rugo (swap), Senegal yaraberemereye ibabwira ko nta kibazo.
Amavubi ari muri Afurika y’Epfo azamara gukina na Mozambique ku wa Kane ahita yerekeza muri Senegal ni mu gihe azakira Senegal muri Nzeri 2022.
Ibitekerezo