Siporo

Bigoranye Ishimwe Christian wa Police FC agiye kwerekeza mu cyiciro cya mbere muri Maroc

Bigoranye Ishimwe Christian wa Police FC agiye kwerekeza mu cyiciro cya mbere muri Maroc

Myugariro wa Police FC wo ku ruhande rw’ibumoso, Ishimwe Christian arekereza muri Maroc mu ikipe ya Zemamra Renaissance.

Uyu mukinnyi wari kumwe na Police FC muri Uganda aho irimo kwitegurira umwaka w’imikino, yamaze kugera mu Rwanda aho agomba kugenda muri iri joro.

Christian winjiye muri Police FC avuye muri APR FC uyu mwaka, agomba guhaguruka mu Rwanda saa munani z’ijoro yerekeza muri Maroc aho azagera ejo saa tatu z’ijoro.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Christian yamaze kumvikana n’iyi kipe, natsinda ikizami cy’ubuzima azahita ayisinyira.

Amakuru kandi avuga ko byagoranye cyane kugira ngo iyi kipe y’abashinzwe umutekano bamurekure.

Mu masezerano yasinyanye na Police FC harimo ko nihaboneka ikipe imwifuza Police FC izasubizwa amafaranga yamuhaye.

Ishimwe Christian yakiniye Marines FC, AS Kigali, APR FC ndetse na Police FC yaherukaga gusinyira.

Ishimwe Christian agiye kwerekeza muri Maroc
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top