Siporo

Bugesera FC inyuzwe n’uko rutahizamu wa yo atazakina umukino wo gupfa no gukina

Bugesera FC inyuzwe n’uko rutahizamu wa yo atazakina umukino wo gupfa no gukina

Nubwo ari we rutahizamu uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi, Ani Elijah wa Bugesera FC ntabwo ikipe ye itewe impungenge n’uko atazakina umukino wa Etoile del’Est ugomba kugena ahazaza ha yo.

Ani Elijah we na rutahizamu wa APR FC, Victor Mboama ni bo bayoboye urutonde rw’abakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi aho buri umwe afite ibitego 15.

Ku wa Gatandatu w’iki cyumweru Bugesera FC izakina na Etoile del’Est umukino usoza shampiyona, umukino isabwa gutsinda kugira ngo igume mu cyiciro cya mbere kuko no kunganya yahita imanuka.

Ni umukino Bugesera FC izakina idafite rutahizamu wa yo ukomoka muri Nigeria, Ani Elijah wujuje amakarita 3 y’umuhondo, iya 3 yayibonye ku mukino uheruka wa Muhazi United.

Gusa nubwo batamufite, iyi kipe nta mpungenge ifite kuko bavuga ko ni rutahizamu utarimo kwitwara neza muri iyi minsi.

Amakuru ava mu Bugesera, avuga ko nta mpungenge batewe n’uyu rutahizamu bashinja kudatanga ibyo afite byose muri iyi mikino.

Bivugwa ko batishimiye imikinire ye guhera ku mukino wa shampiyona wo Rayon Sports yabatsinzemo 2-1 kugeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ndetse n’umukino uheruka wa shampiyona banganyijemo na Muhazi United 0-0 ari nabwo yahabwaga ikarita ya 3 y’umuhondo imwemerera gusiba umukino ukurikiyeho. Mu mikino 5 iheruka yatsinzemo igitego 1 gusa.

Guhabwa ikarita kwe itukura, bivugwa ko byaruhuye abatoza kuko bari bafite ihurizo ryo kuba bamwicaza ari muzima kuko yashoboraga guteza umwuka mubi mu ikipe, gusa ngo barimo gutegura ikipe ya bo batamufite ndetse bizeye ko bazatsinda Etoile del’Est.

Ani Elijah ntazakina umukino wa Etoile del'Est
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Nizeyimana Emmanuel
    Ku wa 7-05-2024

    Ni ikarita ya 3 yarabonye mu mikino itandukanye si red card nkuko mwabyanditse ! Mukosore

  • Nizeyimana Emmanuel
    Ku wa 7-05-2024

    Ni ikarita ya 3 yarabonye mu mikino itandukanye si red card nkuko mwabyanditse ! Mukosore

  • Nizeyimana Emmanuel
    Ku wa 7-05-2024

    Ni ikarita ya 3 yarabonye mu mikino itandukanye si red card nkuko mwabyanditse ! Mukosore

IZASOMWE CYANE

To Top