Siporo

Djihad Bizimana igikombe cya shampiyona cyagiye, Mutsinzi Ange agumisha ikipe ye ku nwanya wa mbere - Uko abakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze bitwaye

Djihad Bizimana igikombe cya shampiyona cyagiye,  Mutsinzi Ange agumisha ikipe ye ku nwanya wa mbere - Uko abakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze bitwaye

Ntabwo impera z’icyumweru zagendekeye neza bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze y’u Rwanda, aho nka Djihad Bizimana zasige icyizere ku gikombe cya shampiyona kiyoyotse nubwo bakina uyu munsi, gusa Mutsinzi Ange Jimmy we wagumishije ikipe ye ku nwanya wa mbere.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko abakinnyi b’abanyarwanda bitwaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Bizimana Djihad - Kryvbas FC

Nyuma y’uko Shakhtar Donetsk yaraye itsinze Chornomorets Odesa 3-0, bivuze bidasubirwaho Bizimana Djihad na Kryvbas ni yo uyu munsi batsinda Dnipro-1 mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Ukraine, bakanatsinda imikino 3 isigaye, bamaze gutakaza igikombe cya shampiyona.

Shakhtar Donetsk ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 67, Kryvbas ikaba iya 3 n’amanota 54 bivuze ko itsinze imikino yose isigaje uko ari 4, Shakhtar igatsindwa yose, yagira 66 atageze kuri 67 ya Shakhtar ifite uyu munsi.

Hakim Sahabo - Standard Liege

Hakim Sahabo yakinnye iminota 45 y’igice cya mbere ejo hashize ku Cyumweru tariki tariki ya 5 Gicurasi 2024 mu mukino wa shampiyona ikipe ye ya Standard de Liège yatsinzwemo na Oud-Heverlee Leuven 3-1.

Muri iyi shampiyona y’amakipe arwana no gushaka itike yo kuzakina ijonjora rya Conference League, Standard de Liège iri ku mwanya wa 5 mu makipe 6 n’amanota 22.

Maxime Wenssens - Royale Union Saint-Gilloise

Ntabwo umunyezamu w’umunyarwanda, Maxime Wenssens yari muri 18 bifashishijwe n’ikipe ya Union Saint-Gilloise mu mukino w’icyiciro cya mbere mu Bubiligi iyi kipe yaraye inganyijemo 0-0 na Anderlecht. Mu itsinda ry’amakipe ahatanira igikombe, iyi kipe iri ku mwanya wa 3 n’amanota 42, Club Brugge ya mbere ifite 43.

Gitego Arthur - AFC Leopards

Gitego Arthur ejo yabanje mu kibuga mu mukino wa shampiyona ikipe ye ya AFC Leopards yatsinzemo Bandari FC 1-0. Iyi kipe iri ku mwanya wa 5 n’amanota 41, Gor Mahia ya mbere ifite 60.

Sibomana Patrick Papy & Emery Bayisenge - Gor Mahia

Gor Mahia ya Emery Bayisenge na Sibomana Patrick Papy, ikomeje kuyobora shampiyona ya Kenya n’amanota 60, ni nyuma y’uko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 4 Gicurasi 2024 batsinze Muranga Seal 3-1.

Meddie Kagere - Namungo

Nyuma y’uko ku wa Gatanu tariki ya 3 Gicurasi 2024, Namungo ya Meddie Kagere wari wabanje ku ntebe y’abasimbura yatsinzwe FC 4-1 muri CRDB Bank Federatiom Cup, iyi kipe iragaruka mu kibuga uyu munsi ikina na Ihefu mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Tanzania.

Mugisha Bonheur Casemiro - AS Marsa

Ejo hashize ku Cyumweru, AS Marsa ya Mugisha Bonheur Casemiro yatsinzwe 1-0 na EGS Gafsa. Muri shampiyona y’amakipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya 2, ikipe ye ni iya 7 mu makipe 8. Ifite amanota 9, Bizertin ya mbere ifite 21.

Imanishimwe Emmanuel Mangwende - FAR Rabat

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 2 Gicurasi 2024, Imanishimwe Emmanuel Mangwende yabanje mu kibuga akina iminota yose mu mukino ikipe ye ya FAR Rabat yasezereyemo RS Berkane muri "Moroccan Throne Cup" kuri penaliti 8-7, ni nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 2-2. Mangwende ni we wateye penaliti ya nyuma ya FAR Rabat.

Rwatubyaye Abdul - FC Shkupi

Rwatubyaye Abdul yabanje mu kibuga mu mukino w’umunsi wa 31 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Macedonia aho ikipe ye ku wa Gatandatu yatsinzwe Shkëndija 2-0. Mu gihe habura imikino 2 ngo shampiyona irangire, iyi kipe ni iya 3 n’amanota 58, FC Shkëndija ya mbere ifite 61.

Yannick Mukunzi & Byiringiro Lague- Sandvikens IF

Sandvikens IF ya Yannick Mukunzi na Byiringiro Lague ku wa Gatandatu tatsinzwe na Brage 1-0 mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Sweden. Yannick Mukunzi yinjiye mu kibuga ku munota wa 79, Lague ntiyakandagira mu kibuga. Ubu iyi kipe ni iya 10 n’amanota 7, Landskrona ya mbere ifite 14.

Rafael York - Gefle IF

Rafael York yakinnye umukino wose, hari ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo ikipe ye ya Gefle IF yanganyaga na Öster 0-0 mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Sweden. Ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 13 n’amanota 4, Landskrona ya mbere ifite 14.

Mutsinzi Ange Jimmy - FK Jerv

Mutsinzi Ange Jimmy, myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda ejo hashize ku Cyumweru yabanje mu kibuga akina iminota yose mu mukino ikipe ya FK Jerv mu cyiciro cya gatatu muri Norway yatsinzemo Branna 2-1. Ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 12, ni nyuma y’umunsi wa 4 w’iyi shampiyona.

Ntwari Fiacre - TS Galaxy

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 3 Gicurasi 2024, Ntwari Fiacre yari mu izamu rya TS Galaxy mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Afurika y’Epfo aho banganyije na Sekhukhune United 0-0. Iyi kipe iri ku mwanya wa 5 n’amanota 38, Mamelodi Sundowns ya mbere yanamaze gutwara igikombe ifite 62.

Nhuti Innocent - One Knoxville

Nshuti Innocent ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yinjiye mu kibuga igice cya kabiri kigitangira, ni mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya 3 muri USA ikipe ye ya One Knoxville yanganyijemo na Richmond Kickers 1-1. Ubu iyi kipe ni iya 4 n’amanota 10, Greenville Triumph ya mbere ifite 13.

Djihad Bizimana weekend yasize igikombe cya shampiyona bagitakaje
Nubwo ikipe ye idahagaze neza, Rafael York yakinnye iminota yose
Mutsinzi Ange Jimmy na FK Jerv bagumye ku mwanya wa mbere
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top