Siporo

FERWAFA yavuze kukongera umubare w’abanyamahanga muri shampiyona

FERWAFA yavuze kukongera umubare w’abanyamahanga muri shampiyona

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, rivuga ko nta mwanzuro wo kongera umubare w’abanyamahanga muri shampiyona urafatwa bakirimo kubiganiraho.

Ni nyuma y’uko amwe mu mabwiriza Akanama k’Ubutegetsi ka Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda koherereje amakipe azangenga umwaka w’imikino wa 2024-25 harimo n’ingingo ivuga kukongera umubare w’abanyamahanga ukava kuri 6 ukagera 12 bajya ku rupapuro rw’umukino ni mu gihe 8 ari bo bazajya baba bari muri 11 bari mu kibuga.

Ingingo ya 8 ari na yo irebana n’umubare w’abanyamahanga wemewe, agaka ka 8.1 kagira kati "ikipe yemerewe kwandikisha umubare wose ishaka w’abakinnyi w’abanyamahanga ariko ikemererwa gushyira abakinnyi 12 ku rupapuro rw’umukino."

Agaka ka 8.2 gakomeza kagira kati "ikipe yemerewe gushyira icyarimwe mu kibuga abakinnyi b’abanyamahanga batarenga 8 ku mukino."

Gusa bavuze ko Komite Nyobozi ya FERWAFA ari yo izafata umwanzuro ikemeza aya mabwiriza.

Umunyamabanga wa FERWAFA, Kalisa Adolphe akaba yabwiye ISIMBI ko nta mwanzuro urafatwa kuri aya mabwiriza cyane ko atari ikintu wabyuka ngo uvuge ngo wongereye abanyamahanga kandi ko atari FERWAFA bireba gusa ngo hari n’izindi nzego zibanza kurebwaho.

Ati "Ni icyemezo kidafatiye kuri twe gusa nka FERWAFA, ni politiki y’igihugu ntabwo wabyuka uvuga ngo abanyamahanga babaye 10, hari abavuga ko hari icyo byafasha, hari abavuga ko byabangamira mu iterambere ry’abakinnyi b’abanyarwanda."

"Hari ibintu bishingirwaho kugira ngo abo banyamahanga bongerwe, ese bazaza gufasha iki? Ubushobozi bwa bo ni ubuhe? Hakajyaho amabwiriza, ibyo byose ni byo abantu bakirebaho."

Yavuze ko kandi hakarebwe niba n’abanyamahanga 6 bahari koko amakipe azana abashoboye cyangwa ari ukubazana byo kubazana.

Gusa yavuze ko na Rwanda Premier League yagiye igaragaza ibizashingirwaho kugira ngo abanyamahanga bemererwe bityo ko bagikomeje kubiganiraho mu minsi ya vuba mbere y’uko shampiyona itangira bizaba byamenyekanye niba umubare w’abanyamahanga uzazamuka.

FERWAFA ntirafata icyemezo ku banyamahanga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top