Siporo

Haraboneka uwigiza nkana? Intare FC na Rayon Sports rwabuze gica

Haraboneka uwigiza nkana? Intare FC na Rayon Sports rwabuze gica

Uyu munsi nibwo Komisiyo y’Ubujurire ya FERWAFA yakiriye Intare FC na Rayon Sports ku kibazo bafitanye cy’umukino wo kwishyura wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro wakagombye kuba warakinwe tariki ya 8 Werurwe.

Iyi komisiyo iba yarakiriye iki kirego ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ariko basanga hari amakuru badafite basaba Intare FC na Rayon Sports kugaruka ku wa Mbere tariki ya 3 Mata 2023.

Uyu munsi aya makipe yitabye aherekejwe n’abanyamategeko ba yo ariko birangira kumvikana byanze Komisiyo ibasaba gutaha ibabwira ko iri bubamenyeshe umwanzuro kuri uyu munsi nimugoroba.

Amakuru ISIMBI yamenye ikesha bamwe mu bari mu cyumba aho baburaniye ni uko hagaragaye kujya impaka nyinshi cyane nyuma yo kutumvikana ku ngingo zimwe na zimwe.

Intare FC ivuga ko batakabaye bajya muri izi mpaka kuko ukurikije amategeko Rayon Sports yamaze gusezererwa mu irushanwa.

Intare ishingira ku kuba tariki ya 8 Werurwe 2023 umunsi wagombaga gukinwaho umukino ugasubikwa na FERWAFA, yamenyesheje Rayon Sports ko bitarenze saa 12h igomba kuba yamenyesheje aho izakirira uyu mukino wari washyizwe tariki ya 10 Werurwe, aho kubikora yahise isezera mu irushanwa.

Intare FC ivuga ko yandikiwe ibaruwa imenyeshwa ko Rayon Sports yemeye kugaruka mu irushanwa ndetse babwirwa n’igihe umukino uzabera, ibyo byose ngo byabaga hagati ya FERWAFA na Rayon Sports mu gihe Intare FC ntacyo yari izi kandi na yo irebwa n’uyu mukino, isanga kuba Rayon itaratanze ikibuga ikwiye guhita isezererwa.

Ku ruhande rwa Rayon Sports yongeye kugaragaza ko yasezeye kubera ibitari bimeze neza byari bibabangamiye, nyuma y’ibiganiro bimaze gukemuka bagaruka mu irushanwa.

Ikindi ni uko kandi iyi kipe yavuze ko amategeko y’igikombe cy’Amahoro adasobanutse ngo kuko nubwo basezeye ntabwo ateganya uburyo uwasezeye agaruka mu irushanwa.

Komisiyo y’Ubujururire ikaba yasabye aya makipe umwanya wo kwiherera igafata umwanzuro bakaza kuwubamenyesha ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Mata 2023.

Rayon Sports yiteguye gukina uyu mukino ni mu gihe Intare yo itabikozwa ahubwo isaba ko yamenyeshwa igihe izakinira na Police FC muri ¼ cy’igikombe cy’Amahoro. Gusa amakuru avuga ko mu byemezo Komisiyo ifata ibyo gukina uyu mukino ntabirimo ikipe imwe ishobora guterwa mpaga aho bivugwa ari Rayon Sports.

Imvo n’imvano y’ikibazo cya Rayon Sports n’Intare FC

Nyuma y’uko umukino ubanza wa 1/8 mu gikombe cy’Amahoro Rayon Sports yatsinze Intare FC 2-1, umukino wo kwishyurwa washyizwe tariki ya 8 Werurwe kuri Stade Muhang, waje kwimurwa habura amasaha 24 (kuko iyo tariki hagombaga kubera ibirori byo kwizihiza umunsi w’abagore) ugashyirwa i Bugesera maze Intare na zo zirabyanga zivuga ko amasaha arimo atari ahagije kugira ngo umukino wimurwe.

Ku wa Gatatu (tariki ya 8 Werurwe) Rayon Sports yitegura kujya ku kibuga ni bwo yandikiwe na FERWAFA iyimenyesha ko umukino washyizwe ku wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe kubera ko hari kubera imikino 2 kandi bishoboka ko bari kugera mu minota y’inyongera hakanaterwa penaliti kandi iki kibuga nta matara gifite. Rayon Sports na yo ihita yandika isezera mu irushanwa.

Nyuma yo kuganira na FERWAFA, Rayon Sports yatangaje ko ibyari bibabangamiye byakemutse yemeye kugaruka mu irushanwa.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 25 Werurwe 2023, FERWAFA yatangaje ko uyu mukino uzaba ku wa Mbere tariki ya 27 Werurwe 2023 mu Bugesera saa 15h00’.

Intare ikaba arateye utwatsi iki cyemezo yafashe nk’agasuzuguro, yandikira FERWAFA iyimenyesha ko mu gihe cyose itamenyeshejwe impamvu uyu mukino utabaye itariki yari iteganyijwe, ititeguye kuwukina ahubwo FERWAFA yazaba ari yo ikina na Rayon Sports.

Iti "Twasanze iby’umukino uteganyijwe mu ibaruwa no137/FERWAFA/2023 twe bitatureba, kuko inama zose zijyanye na wo nta n’imwe twatumiwemo, impande zitabiriye zikaba ari zo zizawukina."

FERWAFA yahise ikuraho uyu mukino maze ikibazo igishyira muri Komisiyo y’Ubujurire ari na yo irimo kugikurikirana.

Inatre FC na Rayon Sports rwabuze gica
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • NIYOBYOSE JACK
    Ku wa 3-04-2023

    Njyewe ndabona intare zareka bagakina

IZASOMWE CYANE

To Top