Icyumweru cya mbere cya Rwanda Open muri ’Doubles’ cyabonye ba nyiranyacyo, Abafaransa ku mukino wa nyuma (AMAFOTO)
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Nzeri 2024 irushanwa rya Rwanda Open M25 ryari ryakomeje aho mu bakina ari babiri cyegukanywe Corentin Denolly na Aziz Ouakaa batsinze abavandimwe b’Abanyazimbabwe.
Iyi mikino ya Tennis irimo kubera mu bibuga bya IPRC Kigali yabanjirijwe n’imikino ya 1/2 mu bakina ari umwe "Singles" aho Abafaransa bahuriye ku mukino wa nyuma uzakinwa ejo.
Umukino wa mbere 1/2, Umuhinde Sign Karan yasezerewe n’Umufaransa Corentin Denolly amutsinze amaseti 2-0 (6-4, 6-1). Hahise hakurikiraho undi mukino wahuje Umuhinde Kalyanpur Adil na we wasezerewe n’Umufaransa Bax Florent amutsinze amaseti 2-0 (6-2, 6-4). Bax Florent na Corentin Denolly bazahurira ku mukino wa nyuma.
Hahise hakurikiraho umukino wa nyuma mu bakina ari babiri "Doubles", abavandimwe bakomoka muri Zimbabwe Benjamin Lock na Courtney John Lock batwawe igikombe n’Umufaransa Corentin Denolly n’Umunya-Tunisia Aziz Ouakaa babatsinze amaseti 2-0 (6-2, 7-5).
Ibitekerezo