Uvuze ko ubu imibare ya Rayon Sports yajemo ibihekane ntiwaba ubeshye kubera ikibazo cy’amikoro, bamwe mu bakinnyi bahagaritse imyitozo ni mu gihe abandi batarabwirwa igihe bazahabwa ayo baguzwe bakanishyurwa n’imishahara.
N’iyo uvuganye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, nyuma yo kwegura kwa Uwayezu Jean Fidele, ntibaguhisha ko ikipe ifite ikibazo cy’amikoro.
"Ntabwo najya kubica ku ruhande, Rayon Sports ifite ibibazo by’amikoro rwose. Ubu igihari ni ubuyobozi burimo kureba uburyo ikipe ikomeza kubaho." Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben aganira na ISIMBI
Ibi kandi bigaragarira ku kuba nka Aimable Nsabimana yarahagaritse imyitozo kubera ko hari amafaranga yemerewe ubwo yongeraga amasezerano atahawe.
Ni nako kandi abakinnyi bamaze amezi abiri badahembwa, abakozi b’ikipe bo bakaba bamaze arenga ayo batazi umushahara.
Ni ikibazo buri muntu wese yakibaza uko iyi kipe ifite abafana benshi iri buze gusohoka muri ibi bibazo by’amikoro cyane ko na visi perezida uyiyoboye ubu, Roger Ngoga Aimable yari amaze igihe atagaragara mu buyobozi bwa yo.
Akigaruka ku nshingano icyo yakoze ni ukwiyegereza abahoze bayiyobora ngo babe bamufasha kuba yategura imikino ya shampiyona irimo ikinwa mu gihe hagishakwa umuti w’ikibazo urambye.
Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben asanga ikintu gishoboka cyatuma Rayon Sports iva muri ibi bibazo ari uguhaguruka bagahangana nabyo.
Ati “Rayon Sports ifite ibibazo by’amikoro ariko ibibazo by’amikoro Rayon Sports ifite, ni ibibazo byakemurwa. Ni ibibazo abayobozi bakemura bigashoboka kandi ibibazo byabayeho imyaka n’imyaka, icy’ingenzi ni ukubona abagabo bahaguruka bagahangana nabyo kuko nta muntu ugenda adafite ibibazo.”
Yakomeje kandi avuga ko ubuyobozi buhari n’igihe busigaje ndetse n’abazabasimbura bagomba kwicara bagashakira umuti ikibazo cy’amikoro ari muri Rayon Sports.
Ati “ubuyobozi buhari n’igihe busigaje ndetse n’abazabasimbura bagomba kwicara bagashakira umuti ikibazo cy’amikoro ari muri Rayon Sports ariko si n’ikibazo cya karande, byanze bikunze igihe kizagera bikemuke.”
Kugeza ubu Rayon Sports irajwe ishinga no kubona amafaranga yo gutegura imikino ya shampiyona mu gihe itegereje ko yabona amikoro ikaba yakemura ibibazo biyugarije.
Ibitekerezo