Ikintu cyagoye Ange Mutsinzi mu ikipe nshya n’icyamufasije kugeza abonetse mu ikipe y’umwaka muri Portugal, ibyo kugaruka gukina mu Rwanda
Myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda ukinira ikipe ya CD Trofense mu cyiciro cya kabiri muri Portugal, Mutsinzi Ange Jimmy avuga ko ikintu cyamugoye muri iki gihugu ari ururimi gusa.
Muri Nyakanga 2021 nibwo Mutsinzi Ange Jimmy yerekeje ku mugabane w’u Burayi mu gihugu cy’u Bubiligi mu ikipe ya Oud – Heverlee Leuven ariko ntibyagenda neza ahita yerekeza muri Portugal mu ikipe ya CD Trofense mu cyiciro cya kabiri.
Nyuma byaje kuvugwa uyu myugariro ashobora kugaruka mu Rwanda ko ku mugabane w’u Burayi byanze.
Ange Jimmy yabwiye ISIMBI ko atigeze ashaka kugaruka ahubwo icyabaye ni uko ikipe yari yagiyemo mbere yamusabye gutegereza ahita abona ikipe imushaka ishaka ko ahita asinya.
Ati "Ikintu cya mbere navuga ni uko nk’uko bamwe bavugaga ngo ngiye kugaruka mu Rwanda, ntabwo ari byo ahubwo ikibazo cyabayemo ni icyo gutegereza aho nari nagiye bwa mbere ariko sinabasha gutegereza kuko nari mfite ikipe imbwira ko ngomba kugenda nkasinya, niyo mpamvu nahise nerekeza muri Portual kandi andi mahirwe nari mfite ni uko nagombaga kujya nkina."
Uyu myugariro kandi ashima Imana ko ku mwaka we wa mbere yabashije kuza mu ikipe y’umwaka ya shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Portugal.
Ati " Ni cyo nashakaga, ndashima Imana ko umwaka wa mbere nakoze cyane nk’aba ndetse naraje mu ikipe y’umwaka hariya muri Portugal."
Kwitwara neza ku mwaka wa mbere, avuga ko ari ibintu biba bitoroshye ko bisaba imbaraga nyinshi ndetse no kumva ko uteshutse gato umwanya wawe wahita uwubura.
Ati "Ntawo biba byoroshye biba bisaba gukora cyane, ahantu uba uri wenyine ariko ikintu cya mbere navuga ni uguhozaho kuko hariya nta muntu uba ufite wavuga wareberaho, ni uguhagarariye gusa uba ukuganiriza, nk’uko wabivuze hariya haba abakinnyi baba baraturutse hirya no hino, rero iyo ufite umuntu uzi ko nutakaza umwanya kuwufata bizakugora, iyo ubonye umwanya bisaba kuwukoresha neza, nicyo cyamfashije."
Agaruka ku kintu cyamugoye, yavuze ko ari ururimi rwaho ariko nabwo atari cyane kubera ko yasanze abatoza bakoresha icyongereza.
Ati "Navuga ko ari ururimi ariko narwo ntabwo rwangoye cyane kuko abatoza bavuga icyongereza n’abakinnyi benshi barimo bavuga icyorengereza, navuga ko ari cyo kintu cyabanje kungora ariko si cyane."
Ahamya ko abakinnyi b’Abanyarwanda bashoboye ko ikiba gisigaye ari ukugira intego kuko iyo wishyizemo ikintu uko byagenda kose ukigeraho.
Mutsinzi Ange mbere yo kujya ku mugabane w’u Burayi yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda harimo AS Muhanga, Rayon Sports na APR FC.
Ibitekerezo