Siporo

Ikipe y’abakinnyi batengushye amakipe yabaguze abizeye mu Rwanda (AMAFOTO)

Ikipe y’abakinnyi batengushye amakipe yabaguze abizeye mu Rwanda (AMAFOTO)

Mbere y’uko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2022-23 utangira, amakipe mu Rwanda yariyubatse, agura intwaro abona zizabafasha kwitwara neza, gusa siko bose byakunzwe hari abatengushye amakipe bagiyemo cyane ko hari n’abamaze kwirukanwa.

Nk’ibisanzwe cyangwa se bimenyerewe muri ruhago, ntabwo abakinnyi bose ikipe iguze ariko batanga umusaruro, hari ababikora n’abo byanga.

Mu gihe shampiyona igeze ku munsi wa 10, birahagije kuba umukinnyi yaba yaramaze kwiyereka abakunzi b’ikipe ye.

Muri iyi nkuru turagaruka ku bakinnyi 11 (umwanya ku mwanya) batengushye amakipe bagiyemo, ni mu gihe nyamara baguzwe benshi babafata nk’inyenyeri cyangwa se babona ko hari icyo baje gufasha ariko bikaba byaranze.

Ramadhan Kabwili – Rayon Sports

Ni umunyezamu ukomoka muri Tanzania wakiniye amakipe arimo Yanga. Mbere y’uko shampiyona itangira Rayon Sports yari ifite ikibazo cy’umunyezamu aho itari yizeye Hakizimana Adolphe nk’uzayiheka maze izana Ramadhan Kabwili, gusa yaje gutenguha iyi kipe kuko yaje kugaragaza ko urwego rwe ruri hasi aho anicazwa na Adolphe Hakizimana.

Ni umwanya yari ahanganiye na Fredrick Odhiambo ukomoka muri Kenya wasinyiye AS Kigali ariko na we akaba yarabuze umwanya wo gukina, gusa ukurikije umunyezamu wa mbere wa AS Kigali, Ntwari Fiacre usanzwe uhamagarwa mu ikipe y’igihugu byari kugorana ko yamwicaza ahubwo yaguzwe mu rwego rwo kugira ngo uyu musore atazirara.

Uwiduhaye Aboubacar – APR FC

Ni Myugariro ukina ku ruhande rw’iburyo APR FC yaguze ikuye muri Police FC, uyu mukinnyi igurwa rye ntabwo ryavuzweho rumwe na benshi kuko n’ubusanzwe ntabwo izina rye ryari rizwi cyane.

Kuva yagera muri APR FC ntabwo yigeze abona umwanya wo gukina bityo benshi bakaba bizaba icyo yagiye gukora muri iyi kipe.

Dusingizimana Gilbert – AS Kigali

Ni myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso muri AS Kigali, yamuguze imukuye muri Kiyovu Sports ngo aze kuziba icyuho cya Ishimwe Christian wari ugiye muri APR FC, gusa ntibyaje gukunda kuko yaje kwicazwa na Ahoyikuye Jean Paul yahasanze.

Satulo Edward – AS Kigali

Ni myugariro w’umugande iyi kipe yaguze mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino, kuba ari umunyamahanga benshi bari biteze ko hari itandukaniro azakora ariko no kubona umwanya wo gukina ni ikibazo, ikibuga cyumva mu itangazamakuru.

Rwatubyaye Abdul – Rayon Sports

Ni myugariro Rayon Sports yaguze ndetse ihita inamuha igitambaro cyo kuyobora abandi mu kibuga ariko bisa n’aho imvune yari akirutse yari yaragiriye muri FC Shkupi itarakize neza ku buryo yakinnye imikino ahita avunika kugeza n’ubu akaba ataragaruka ndetse byitezwe ko ashobora no kongera kubagwa.

Mugiraneza Jean Baptiste Migi – Police FC

Ni umukinnyi ukina mu kibuga hagati Police FC yaguze nk’umukinnyi w’inararibonye uje kuyifasha, gusa uyu mukinnyi wari uvuye muri KMC yo muri Tanzania yaje gutakaza umwanya.

Ndiaye Bissirou – Kiyovu Sports

Ni umukinnyi ukomoka muri Senegal ukina mu kibuga hagati ariko afasha abafashaka ibitego waje benshi bumva ko azafasha Kiyovu Sports, gusa yaje kubura umwanya kugeza iyi kipe imwohereje i Burayi gukora igeragezwa.

Uyu akaba yari ahanganye kuri uyu mwanya na Nkundimana Fabio wakiniraga Musanze FC akaba yaragiye muri APR FC bamurwanira na Rayon Sports, gusa uyu mukinnyi na we akaba yarabuze muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Bigirimana Issa – Espoir FC

Kuba yarikiniye APR FC akayifasha gutwara ibikombe, kuba yarakinnye hanze y’u Rwanda muri Tanzania na Zambia, Espoir FC yumvaga iguze neza rutahizamu uzayifasha gukemura ikibazo cy’ubusatirizi, gusa kuri ubu n’umwanya wo gukina ni ikibazo.

Ndikumana Landry – AS Kigali

Ni rutahizamu w’umurundi usatira anyuze ku ruhande, yasinyiye AS Kigali amasezerano y’imyaka 2, gusa yaje kubura umwanya kugeza n’aho AS Kigali imurekuye akajya mu igeragezwa muri Bangladesh.

Vlasilav Klomishin – Kiyovu Sports

Ni rutahizamu w’umurusiya, iyi kipe igitangaza ko yamuzanye benshi bahise bashiduka nk’umuntu uje gukora ibitangaza, umwanya yahawe ntabwo yawukoresheje neza ndetse benshi batungurwa no kumva Kiyovu Sports tariki ya 18 Ugushyingo 2022 itangaza ko batandukanye ko yatsinzwe igeragezwa ry’amezi 3 yarimo akora.

Boubacar Traore – Rayon Sports

Ni rutahizamu ukomoka muri Mali iyi kipe yasinyishije muri Kanama 2022. Ikimuzana icyizere cy’uko ikibazo cy’ubusatirizi gikemutse muri Rayon Sports ariko ubu ageze no ku rwego rwo kubura muri 18 bifasishwa ku mukino.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Harerimana Jean Damascene
    Ku wa 26-11-2022

    Sabin turakwemera kbs komeza utere imbere rwose

  • Harerimana Jean Damascene
    Ku wa 26-11-2022

    Sabin turakwemera kbs komeza utere imbere rwose

  • Sam
    Ku wa 24-11-2022

    Ntago Kabwiri yarakwiye kuba ari kuri iyi list rwose

  • -xxxx-
    Ku wa 24-11-2022

    Umunyesamu siwe

  • -xxxx-
    Ku wa 24-11-2022

    Umunyesamu siwe

IZASOMWE CYANE

To Top