Siporo

Impamvu Omborenga Fitina atakoze imyitozo, iby’umutoza wa Rayon Sports

Impamvu Omborenga Fitina atakoze imyitozo,  iby’umutoza wa Rayon Sports

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko umutoza mukuru azatangazwa mu cyumweru gitaha, ari na bwo azatangira akazi.

Ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 5 Nyakanga 2024 ni bwo Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2024-25 aho imyitozo yagaragayemo abakinnyi bashya yaguze.

Ni imyitozo yakoreshejwe n’umutoza w’ikipe ya Rayon Sports y’abagore, Rwaka Claude na Mazimpaka André uherutse gutangazwa nk’umutoza w’abanyezamu muri iyi kipe ni mu gihe iyi kipe itarabona umutoza mukuru.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben yavuze ko umutoza mushya w’ikipe azatangazwa mu cyumweru gitaha akaba ari nabwo azatangira akazi.

Ati “Ntabwo byakunze ko dutangirana na ‘staff technique’ tuzakorana mu mwaka utaha w’imikino yuzuye kuko murabizi ko hari byinshi byagiye bihinduka.”

"Murabizi ko kugeza ku itariki 15 z’ukwezi turangije hari undi mutoza twari dufite twaratandukanye ku mpamvu twagiye dusobanura. Umutoza wacu mushya n’abo bazakorana, byitezwe ko mu cyumweru gitaha ari bwo bazatangazwa ku mugaragaro, bakanatangira akazi”.

Agaruka kuri Omborenga Fitina utaratangiranye n’abandi imyitozo ari uko yahawe uruhushya rwo kugira ibyo ajya gukemura.

Ati "Omborenga Fitina ni umukinnyi wacu utakoze imyitozo kubera ko yasabye ubuyobozi uruhushya bitewe n’uko hari ibyo yagombaga kubanza gutunganya mu buzima bwe bwite kugira ngo atangirane na bagenzi be imyitozo ariko guhera ku munsi w’ejo azaba ahari”.

Ni imyitozo yakozwe n’abakinnyi 20 harimo amasura mashya y’abakinnyi baherutse kugurwa, barimo Ndayishimiye Richard, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’, Rukundo Abdul Rahman na Ndikuriyo Patient.

Omborenga Fitina ntabwo yatangiranye n'abandi imyitozo
Ngabo Roben yavuze ko umutoza azamenyekana mu cyumweru gitaha
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top